skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe wa Canada yageze mu Rwanda kwitabira inama ya #CHOGM2022

Yanditswe: Wednesday 22, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Turdeau yamaze kugeramu Rwanda, aho aje mu nama ya #CHOGM2022 ikomeje kubera i Kigali.
Uyu n’undi munyacyubahiro ukomeye ugeze mu Rwanda,kuko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri igikomangoma Charles w’Ubwongereza yageze mu Rwanda aherekejwe n’umugore we Camilla.
Inama ya CHOGM igiye kuba ku nshuro ya mbere kuva mu 2018. Yasubitswe inshuro ebyiri zose kubera icyorezo cya Covid 19.
Inama nk’iyi yaherukaga kubera ku mugabane w’Afurika ubwo yakirwaga n’igihugu (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Turdeau yamaze kugeramu Rwanda, aho aje mu nama ya #CHOGM2022 ikomeje kubera i Kigali.

Uyu n’undi munyacyubahiro ukomeye ugeze mu Rwanda,kuko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri igikomangoma Charles w’Ubwongereza yageze mu Rwanda aherekejwe n’umugore we Camilla.

Inama ya CHOGM igiye kuba ku nshuro ya mbere kuva mu 2018. Yasubitswe inshuro ebyiri zose kubera icyorezo cya Covid 19.

Inama nk’iyi yaherukaga kubera ku mugabane w’Afurika ubwo yakirwaga n’igihugu cya Uganda muri 2007.

U Rwanda rwakiriye iyi nama, rwinjiye muri uyu muryango mu 2009. Rwabaye igihugu cya Kabiri kitakolonijwe n’Ubwongereza kiwugezemo nyuma ya Mozambique.

Abayobozi bakuru b’igihugu na za guverinema batandaukanye batangiye kugera mu Rwanda guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Prince Charles yaje muri iyi nama nk’umushyitsi w’icyubahiro uhagarariye nyina Umwamikazi Elizabeth II. Ni ku nshuro ya mbere umuryango w’Ibwami usuye u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu, Igikomangoma Charles yakiriwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu biro bye muri Village Urugwiro.Ibiganiro byabo byibanze ku mubano n’ubufatanye hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda.

Nyuma, Igikomangoma Charles n’umufasha we basuye urwibutswo rwa Jenoside rwa Kigali.Yasuye kandi urwibutso rwa Nyamata rushyinguwemo inzirakarengane 10,000.

Ku rubuga rwe yanditse ko azirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994.

Abandi bategetsi bategerejwe I Kigali barimo Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson w’Ubwongereza.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, nawe yageze i Kigali aho yitabiriye inama ya CHOGM 2022 cyo kimwe na Visi Perezida wa Tanzania, Philip Isdor Mpango,umugore wa Perezida wa Ghana, Rebecca Akufo-Addo.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu izasozwa Kuwa Gatandatu n’umwiherero w’abakuru b’ibihugu, yabanjirijwe n’izindi zahurije hamwe urubyiruko, abagore, n’abacuruzi by’umwihariko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa