skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia,Abiy Ahmed,yasuye u Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, bikaba biteganyijwe ko ari bubonane na Perezida wa Repubulika,Paul Kagame.
Yageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021, aho yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Minisitiri Abiy asanzwe ari inshuti y’u Rwanda ndetse si ubwa mbere arugendereye kuko no mu myaka ishize yabikoze ndetse na Perezida Kagame asura Ethiopia.
Ku (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, bikaba biteganyijwe ko ari bubonane na Perezida wa Repubulika,Paul Kagame.

Yageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021, aho yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Minisitiri Abiy asanzwe ari inshuti y’u Rwanda ndetse si ubwa mbere arugendereye kuko no mu myaka ishize yabikoze ndetse na Perezida Kagame asura Ethiopia.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru,Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed bagiranye "ibiganiro byihariye.’’

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasuye u Rwanda mu gihe yaruherukagamo mu 2019, icyo gihe yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urugendo rwe ruje mu gihe igihugu cye kirimo umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray.

Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

Leta ya Ethiopia yakomeje kuvuga ko idashaka kugirana ibiganiro n’umutwe wa TPLF, ivuga ko ari uw’iterabwoba, ariko TPLF yo ivuga ko ari yo leta y’akarere ka Tigray yemewe n’amategeko.

Imirwano yahuje ingabo za Leta n’inyeshyamba za Tigray,ndetse yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu ubwo inyeshyamba - zibumbiye mu mutwe wa Tigray Defence Forces (TDF) uhuriwemo na TPLF n’indi mitwe yitwaje intwaro yaho - zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n’umurwa mukuru wayo Mekelle.

Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n’ingabo za leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

Abakuru ba TPLF bashwanye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ku bijyanye n’amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by’ingabo za leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y’igitero leta yayigabyeho.

Minisitiri Abiy utari mushya muri politiki ya Ethiopia yabaye mu gisirikare cy’iki gihugu ndetse yoherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro.

Dr Abiy winjiye mu gisirikare mu 1993, akaba yarakoraga cyane mu bijyanye n’ubutasi n’itumanaho; mu 1995 yoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR).

Ni umwe mu barwanye intambara ishingiye ku kutumvikana ku mbibi z’imipaka hagati ya Ethiopia na Eritrea kuva mu 1998-2010, yavuye mu gisirikare mu 2010 afite ipeti rya Colonel.

Uretse igisirikare, Abey wavukiye mu Mujyi wa Agaro muri Leta ya Oromia kuri se wo mu bwoko bwa Oromo, niwe washinze ndetse ayobora Ikigo gishinzwe Umutekano w’ibijyanye na Internet (INSA), aho yavuye mu 2010 agatangira urugendo rwe rwa politiki.

Muri 2019,Minisitiri w’intebe,Abiy Ahmed yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa na komite yo muri Norvege itanga ibi bihembo.

Muri Ethiopia nubwo haba Perezida,uwo n’umwanya w’icyubahiro gusa kuko Minisitiri w’intebe niwe uba ufite ububasha bukomeye mu bikorwa na Leta.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa