skol
fortebet

Minisitiri w’Intebe yavuze ku bitwaza intambara yo muri Ukraine bakazamura ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa

Yanditswe: Wednesday 16, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente,yavuze ko abitwaza intambara iri kubera muri Ukraine bakazamura ibiciro by’ibicuruzwa birimo n’ibyera mu Rwanda bidakwiriye ndetse hakorwa isuzuma kugira ngo ababikora babihanirwe.
Minisitiri Ngirente hamwe n’abandi bagize Guverinoma, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku ngingo zitandukanye by’umwihariko ku bicuruzi no kuzahuka k’ubukungu nyuma ya COVID19.
Dr Ngirente Edouard yamaganye amakuru avuga ko ibiciro ku masoko byazamutse kubera intambara yo muri (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente,yavuze ko abitwaza intambara iri kubera muri Ukraine bakazamura ibiciro by’ibicuruzwa birimo n’ibyera mu Rwanda bidakwiriye ndetse hakorwa isuzuma kugira ngo ababikora babihanirwe.

Minisitiri Ngirente hamwe n’abandi bagize Guverinoma, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku ngingo zitandukanye by’umwihariko ku bicuruzi no kuzahuka k’ubukungu nyuma ya COVID19.

Dr Ngirente Edouard yamaganye amakuru avuga ko ibiciro ku masoko byazamutse kubera intambara yo muri Ukraine.

Ati “Habanje kuzamuka isukari, isabune n’amavuta yo guteka, ntaho bihuriye n’intambara iri ahantu aha n’aha ku Isi. Ntabwo aribyo. Ni izindi mpamvu zishingiye ku nganda byaturukagaho."

Minisitiri w’Intebe yavuze ko izamuka ry’ibiciro bimwe u Rwanda rukura hanze biri guterwa ahanini ko hari inganda bari kuvugurura n’ibindi bitandukanye.

Yavuze ko abanyarwanda baba bakwiriye kumva impamvu ibiciro byazamutse aho yagize ati "Abakora mu bucuruzi bakubwira ko Kontineri yashobora gukodeshwa amadolari 1500 kugira ngo ive mu Bushinwa igere mu Rwanda,ubu iri hagati y’ibihumbi 8000 by’amadolari na 10,000.Niba ari kontineri imwe urumva ingaruka mbi bihita bigira ku bukungu bwacu n’imihahirane yacu n’abandi bantu."

Yakomeje avuga ko hari icyo Leta ikora kugira ngo ibiciro bidatumbagira cyane aho ishyira amafaranga muri kunganire y’ibikomoka kuri Peteroli.

Yavuze ko Ikigega Nzahurabukungu cyatumye ibiciro mu ngendo nabyo bigabanuka. Dr Ngirente yasobanuye ko iyo kitabaho, kuva i Kigali ujya i Rubavu, umuntu aba yishyura 4040 Frw ariko ubu igiciro kirimo ikinyuranyo cy’amafaranga 1000 Frw.

Kuva Kimironko ujya mu Mujyi rwagati, byagombaga kuba ari 318 Frw ariko ubu ni 253 Frw.

Ati “Leta y’u Rwanda ubukungu bwacu tubukurikirana umunsi ku wundi dutunganya aho ikibazo kibonetse kugira ngo abaturage bacu bagire imibereho myiza.”

Dr Ngirente yasobanuye ko hashyizweho na Nkunganire mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda. NPK yagombaga kuba igura 1357 Frw ariko ubu igura 882 Frw ku kilo.

Kuva Nkunganire mu bijyanye n’ingendo yatangira gutangwa, leta imaze gutanga miliyari 39,3 Frw. Muri ayo mafaranga harimo miliyari 10 Frw yatanzwe mu mezi atandatu ashize.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Beata Habyarimana, yagaragaje ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na RDC bwiyongereye mu myaka ibiri ishize.

Mu 2020 bwari bufite agaciro ka miliyoni 340$ bigeze mu 2021 bigera kuri miliyoni 600$.

Yavuze ko hari ibiri gukorwa kugira ngo busubire uko bwahoze abaturage boroherezqwe kwambuka kuri za Jeto n’ibindi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, Dr Mukeshimana Geraldine, yatangaje ko ubuhinzi butanga ibitunga Abanyarwanda ku kigero cya 90%, ariko nanone bunihariye 50% y’amadovize yinjira mu Gihugu.

Yavuze ko ikigamijwe ari uko umusaruro wiyongera kugira ngo haboneke ibiribwa n’ibyo gucuruza.

Ministiri w’Imari n’ingenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko Ikigega nzahura bukungu leta yashyizeho ngo gihangane n’ingaruka zatewe na COVID19 cyafashije abikorera, aho nk’amahoteli yahawe miriyari 42 FRW.

Yavuze kandi ko amafaranga,ari mu kigega nzahurabukungu agiye kuva kuri miriyari 100 agere kuri miriyari 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa