Mpayimana yasezeranyije abarangije amashuri yisumbuye gukora igisirikare amezi atandatu
Yanditswe: Thursday 27, Jun 2024

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yiyamamarije mu Karere ka Ngororero, aho yasezeranyije ko abarangije kwiga mu mashuri yisumbuye ko bazajya bajya mu gisirikare.
Mpayimana yasanze abaturage bo muri aka karere kuri Site ya Kabaya, aho baje kumva imigabo n’imigambi bye.
Mu kwiyamamaza kwe, Mpayimana Philippe, yibanze ku ngingo zirimo kuzateza imbere itangazamakuru, akubaka ubushobozi bwaryo kugira ngo ribashe kugeza amakuru ku Banyarwanda.
Mpayimana kandi yabwiye abaturage b’i Ngororero ko nibamugirira icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda azazana impinduka mu rwego rw’uburezi aho nibura abasoje amashuri yisumbuye bazajya babanza kujya mu Ngabo z’u Rwanda nibura amezi 6.
Mpayimana yasoje ibikorwa byo kwiyamamariza kuri Site ya Kabaya, mu Karere ka Ngororero abizeza ko nibamutora tariki 15 Nyakanga 2024, azabafasha mu bindi birimo guteza imbere umurimo.
Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo,Mpayimana yavuze ko nibamutorera kuba Perezida, umuntu wafunzwe iminsi ikarenga azajya yishyurwa na Leta indishyi z’akababaro.
Yagize ati "Mu butabera ndemeza ko iyi ngingo nzayishyigikira. Iyo bafashe umuntu bakamufunga iminsi itegeko riteganya ariko iyo minsi iyo irenze bakamurekura yaba umwere yaba yarahamwe n’icyaha ariko iyo minsi yararenze nta ndishyi ibaho. Ni ngombwa ko hateganywa ko igihe iryo tegeko ryishwe kandi rihari leta ibibazwa ikaba yatanga indishyi k’umuntu bafunze akarenza iminsi iteganywa n’itegeko."
Mpayimana Philippe uhatanira kuyobora u Rwanda yabwiye Abanya-Musanze ko afite ingingo 50 azashyira mu bikorwa nibamugirira icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda.
Muri izi ngingo yibanze ku zijyanye n’ubukungu aho yabwiye abaturage ba Musanze ko inguzanyo zo mu ma banki zifite inyungu yo hejuru ku buryo nibamutora inyungu ku nguzanyo izajya munsi ya 10%, gushyiraho uburyo bwo kurema imirimo myinshi, ingingo zirebana n’ububanyi n’amahanga aho avuga ko natorwa azatuma habaho Abadepite 2 bahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga, gushyira imbaraga mu kwimakaza uburenganzira bw’umugore n’umwana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *