skol
fortebet

"Mubihindure cyangwa namwe muhindurwe"-Perezida Kagame abwira abayobozi b’inzego z’ibanze

Yanditswe: Monday 29, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabwiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze baherutse gutorwa ko bafite inshingano iremereye yo guhagararira abandi, bityo ko bagomba kwibuka ko ibyo bakora byose byitirirwa bo ubwabo n’abo bahagarariye babatoye.
Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabitangarije I Gishari,mu Karere ka Rwamagana,ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Perezida yibukije abayobozi bashya n’abasanzwe mu nzego z’ibanze bitabiriye aya mahugurwa ko bagomba kugaragaza impinduka mu bibazo (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabwiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze baherutse gutorwa ko bafite inshingano iremereye yo guhagararira abandi, bityo ko bagomba kwibuka ko ibyo bakora byose byitirirwa bo ubwabo n’abo bahagarariye babatoye.

Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabitangarije I Gishari,mu Karere ka Rwamagana,ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Perezida yibukije abayobozi bashya n’abasanzwe mu nzego z’ibanze bitabiriye aya mahugurwa ko bagomba kugaragaza impinduka mu bibazo bitandukanye bibangamira abanyarwanda kuko aribo babashyizeho kandi banakeneye byinshi kurusha ibyo bakeneye.Ati "Ibyo ubundi biragoye kumvikana?ariko kuki bijya kubishyira mu bikorwa bigahinduka bikajya mu bindi.Bikaba wowe,bikagarukira kuri wowe?.Icyo n’ikibazo gikomeye aho abayobozi bajya gukora bakibanzirizaho aho kubanziriza kubo bayobora.

Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko ibiganiro bagirana bidakwiriye kurangirira aho ahubwo bikwiriye gutuma bumva inshingano bafite.

Ati "Nishimiye kuza kuganira namwe bitari ukuganira kuko abantu baraganira niyo nta kivuyemo.Ndagira ngo ibiganiro byacu icyo bigamije n’ukumva inshingano dufite...Ndagira ngo ibyo tuganira bibe ibintu bizima,byumvikana,bibe ibintu bituganisha ku bikorwa no ku musaruro.

Ntabwo twatorewe guhora twishimira ibyiza byagezweho gusa, ahubwo ni ugushakira umuti ibibazo bituma tudatera imbere. Ibyo bibazo birimo uburangare, ubumenyi buke, gusesagura umutungo... byose tukabishakira igisubizo."

Perezida Kagame yahereye ku kibazo cy’abana bakomeje kuva mu ishuri kandi igihugu kitabuze abarimu n’amashuri bikarangira babaye inzererezi.

Yavuze ko nta mwana ukwiriye kuva mu ishuri ahubwo Leta ikwiriye kuba umubyeyi wa bose ikabafasha kugana ishuri.

Perezida Kagame yasabye ko abayobozi bakemura ikibazo cyo kugwingira cy’abana byabananira bakegura kuko baba babeshya abaturage babashyizeho.

Yagize ati "Abana bagwingira, barwaye za bwaki,bavukana ibyo bibazo babana n’ababyeyi babo nabo batameze neza,bakwiriye gufashwa.Ibyo nabyo tubimazemo igihe.Buri karere ugasangamo ibyo bibazo.Iyo mwibaza mwebwe musanga harabuze iki,kitashyirwa hamwe ngo gikoreshwe kugira ngo abo bana ari imivukire yabo,imirire yabo,bakure ari abana bazima bakwiriye igihugu ?.

...Kandi bifite ingaruka atari kuri uwo mwana gusa kuko iyo babaye benshi bigira ingaruka ku gihugu cyose.Iyo abana bagwingiye n’igihugu kiba kigwingiye.Mushaka kuba igihugu kigwingiye?.Kuki mubyemera?.Ndabivugira kugira ngo ibyo muvuga bibe n’ibigaragara."

Perezida Kagame yahise agaruka ku turere 2 turi hejuru mu kugira imibare minini y’abana bagwingiye aritwo Musanze na Karongi.

Yabajije abayobozi batwo icyabuze kugira ngo iki kibazo gicike bavuga ko nta kibuze ahubwo bagiye kubyitaho.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bagomba gukemura iki kibazo,byabananira bakegura cyangwa se bakagaragaza ikibazo gihari kigashakirwa umuti. Ati "Ibi bigaragaza ko abayobozi nabo baba baragwingiye

Perezida Kagame yakomereje ku kindi kibazo yavuze ko kimaze igihe "cy’abayobozi birirwa mu nama zidasobanutse abaturage baza kubashaka ntibababone bagataha badakemuriwe ibibazo."

Ati "Hari ikintu cyateye kimeze nk’indwara. Umuturage wavuye kure byamuvunye,yaba yagenze n’amaguru cyangwa yateze imodoka yamuhenze akahagera mu gitondo.Bakabababwira ngo "umuyobozi ari mu nama.Inama igahera mu gitondo ikagera nimugoroba.Umuturage akagenda n’amaguru cyangwa agatega imodoka agasubira iyo yaturutse.

Ndangira ngo mumbwire,wenda hari inama zibaho zikagira ibyo zikemura.Ariko ndagira ngo mbabaze inama za buri munsi muhoramo zituma mudakemura ibibazo by’abaturage babagana,ndashaka kumenya icyo ziba zigamije.Inama abayobozi muhoramo hagati yanyu ni izo kugira gute? .

Inama zidakemura ibibazo by’abaturage babagannye, bavunitse, bazindutse,mubabwira ngo muri mu nama,.. ni inama ki?"

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu,Gatabazi JMV,yavuze ko iki kibazo bagifatiye umwanzuro muri aya mahugurwa. Ati "ni umuco mubi wo kwiriza abantu ku zuba babategereje bakaza batinze ntibanabasabe imbabazi. Ibi ngo ni ukutagira igenamigambi kuko umwe yakora inama abandi bakakira abaturage."

Perezida Kagame yasoje asaba abayobozi guhera mu Murwa Mukuru i Kigali guhangana n’ikibazo cyo kuzamuka kw’abana bato mu mihanda, bateza umutekano muke.

Yavuze ko hakwiye gusuzumwa ibitera icyo kibazo kugira ngo gishakirwe umuti.

Perezida Kagame yavuze ati "Hari igihe uhabwa ibyo ukeneye byose kugira ngo ukore neza (amikoro, ubumenyi..), ariko ukabura umuco n’umutima wo gukora.

Ko hari ibyo dufitiye ubumenyi n’ubushobozi, ibyo tubivanamo iki? Bipfira he? Icyo ni igisubizo nk’abayobozi dukwiye gushaka."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa