skol
fortebet

Mujawamariya Jeanne d’Arc ni muntu ki?

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Taili ya 12 Kamena uyu mwaka wa 2024 nibwo Mujawamariya Jeanne d’Arc yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo avuye muri Minisiteri y’Ibidukikije. Gusa kugeza ubu amazi ntakiri yayandi kuko ubu ntabwo akibarizwa muri izo nshingano. Byagenze gute? Ubundi Mujawamariya ni muntu ki?

Sponsored Ad

https://youtu.be/4a-WK5UX-pM
Nubwo benshi bamenye iyi nkuru y’iyirukanwa rya Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, ntabwo hatangajwe icyatumye yirukanwa kandi benshi nicyo bashakaga kumva, na cyane ko iyi minisiteri yayogoraga nta gihe kinini ayimazemo kuko ahamaze ukwezi kumwe kurenzeho iminsi mike.

Hari ubwo Umukuru w’Igihugu ashyira mu nshingano abayobozi bashya, ugasanga bamwe mu bari Abaminisitiri bahawe izindi nshingano zitajyanye n’izo bari basanzwemo zo kuyobora Minisiteri, hari abandi bagahindurirwa Minisiteri gusa.

Kugeza ubu, hari bamwe mu bayobozi bayoboye Minisiteri nyinshi kuva mu 1994, aho mu mpinduka zagiye zikorwa bagiye bisanga kenshi bagumye mu myanya yo kuyobora Minisiteri. Abo barimo Dr. Vincent Biruta amaze kuyobora Minisiteri zirindwi, Musoni James wayoboye Minisiteri eshanu, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yayoboye Minisiteri enye, Dr. Charles Murigande ni umwe mu bayoboye Minisiteri enye, Dr. Uwamariya Valentine amaze kuyobora Minisiteri eshatu na Bazivamo Christophe yayoboye Minisiteri eshatu.

Perezida wa Repubulika yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc kubera ibyo akurikiranyweho.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe, rivuga ko iyirukanwa rya Mujawamariya wabaye Minisitiri w’Ibidukikije mbere yo kugirwa uw’Umurimo, “ari ukubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho”.

Ntabwo higeze hatangazwa ibyo akekwaho. Yari Minisitiri wa kabiri urambye muri Guverinoma y’u Rwanda ugereranyije n’igihe yayinjiriyemo bwa mbere.

Gusa nyuma RIB yatangaje ko MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc akurikiraho ibyaha yakoze akiri Minisitiri w’Ibidukikije. Ni nyuma y’uko Perezida wa Repubulika yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc kubera ibyo akurikiranyweho kuri uyu wa Kane taliki ya 25 Nyakanga 2024.

Mu gushaka kumenya icyo Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc azize nyuma y’ukwezi kumwe n’iminsi cumi n’itatu ahawe kuyobora iyi minisiteri, ikinyamakuru Umuryango cyavuganye n’Umuvugizi wa RIB. Dr. Murangira B Thierry, avuga ko akurikiranyweho ibyaha yakoze ari muri Minisiteri y’Ibidukikije, ariko ko nta byinshi yatangaza ngo bitabangamira iperereza rigikomeje.

Ati “Nibyo koko Jeanne d’Arc MUJAWAMARIYA ari gukorwaho iperereza ku byaha acyekwaho kuba yarakoze igihe yari Minisitiri w’Ibidukikije. Kugeza ubu ntacyo twatangaza kurenzeho kugira ngo bitabangamira iperereza.”

Umuryango wifuje kumenya niba ari gukurikiranwa afunzwe cyangwa ari hanze, Umuvugizi wa RIB avuga ko gufungwa byazaterwa n’ibizagenda biva mu iperereza. Ati “Icyemezo cyo gufungwa kizafatwa biturutse ku byo iperereza rizagenda rigeraho.”

Mujawamariya Jeanne d’Arc yavukiye I Kigali kandi arubatse, afite abana batatu n’umugabo we.

https://youtu.be/ACmvXSVDpUk

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa