Nduhungirehe yeruriye Kaja Kallas ko ibihano u Rwanda rufatirwa bitazakemura ibibazo bya RDC
Yanditswe: Tuesday 11, Mar 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe uri i Bruxelles mu Bubiligi, ku wa Mbere yahuye anagirana ibiganiro na Visi-Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Kaja Kallas.
Ni ibiganiro byibanze ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ingabo z’iki gihugu zikomeje kurwanira n’umutwe wa M23.
U Rwanda rushinjwa guha ubufasha uyu mutwe, ndetse ibihugu byiganjemo ibya EU bimaze iminsi birufatira ibihano nyuma y’uko mu mezi make ashize wigaruriye imijyi ya Goma na Bukavu.
Ni ibihano u Rwanda rwakunze kwamagana rushinja ibyo bihugu kubogamira ku ruhande rwa Congo Kinshasa.
Minisitiri Oliver Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko ubwo yahuraga n’uriya muyobozi wa EU yongeye kugaragaza ko u Rwanda atari rwo rwatangije amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, bityo ko rutazemera kwikorera umuzigo w’imiyoborere mibi ya RDC ndetse no kuba iki gihugu cyarananiwe kubungabunga umutekano wacyo.
Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda kandi yagaragaje buryo ki impungenge z’uko u Rwanda rushobora guhungabanyirizwa umutekano zakunze kwirengagizwa, nyamara bigaragara ko ushobora guhungabanywa na RDC ifatanyije na FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana na Guverinoma y’i Kinshasa imaze igihe hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Ku bwa Minisitiri Nduhungirehe, gufatira u Rwanda ibihano si byo bizatuma ikibazo cy’amakimbirane yo muri Congo gikemuka.
Yagize ati: “Kudasobanukirwa ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC bitagira icyo bifasha ndetse n’ingamba zibogamiye ku ruhande rumwe zo guhana u Rwanda nta gisubizo bizigera bitanga. Bifasha gusa RDC mu kuyitera imbaraga zo gukomeza amakimbirane, no no guhungabanya inzira y’ubuhuza iyobowe na Afurika u Rwanda rwo rushyigikiye byimazeyo.”
Kallas ku ruhande rwe yagaragaje ko atumva ibintu kimwe n’u Rwanda, ahubwo asaba ko rwo na M23 bagomba kubaha ubusugire bwa RDC ndetse no kureka gukomeza kwigarurira uduce; ikindi utwo bagenzura bakatuvamo.
Uyu mugore icyakora yasabye ko u Rwanda na RDC bisubira ku meza y’ibiganiro mu rwego rwo gukemura amakimbirane bifitanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *