skol
fortebet

NEC yahaye ntarengwa abakandida mbere yo gutangira kwiyamamaza

Yanditswe: Monday 17, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Oda Gasinzigwa, yavuze aho abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’uw’Abadepite batemerewe kwiyamamariza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 17 Kamena 2024,Perezida wa NEC yavuze ko abakandida bose batemerewe kwiyamamariza ahantu babuza umudendezo abaturage.

Yagize ati “Hari ahemerewe kwiyamamariza. Ntibemerewe kwiyamamariza ku masoko, ntibemerewe kwiyamamariza ku mavuriro, mu mashuri, mu ngoro z’ubutabera, ahantu hari Abanyarwanda bari mu nshingano zisanzwe ntibakwiye kuvangirwa mu mibereho yabo ya buri munsi.’’

Biteganyijwe ko kuva ku wa 18 Kamena 2024, abakandida bemerewe kwiyamamaza ari bwo bazatanga aho baziyamamariza.

Gasinzigwa yakomeje ati “NEC izagezwaho na buri mutwe wa politiki watanze urutonde kandi wemewe,urutonde rw’aho bagomba kwiyamamariza, bakabigeza no ku nzego z’ibanze kuko ari zo zizahategura. Hari aho dushobora kubangira kuko hari ahantu hatemewe kuba bakwiyamamariza.’’

Ku rundi ruhande,Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Mukama Abbas, yagaragaje ko imitwe ya politiki ikwiye kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda imvugo zitanoze mu gihe cyo kwiyamamaza.

Yagize ati “Twabyumvikanyeho ko bagomba kuba intore, batanga ubutumwa bwiza bwibutsa Abanyarwanda ubumwe bwabo, gukunda Igihugu noneho n’icyo uzakorera umuturage cyatuma aguha ayo majwi. Twese uko turi imitwe ya politiki 11 ntimugire impungenge n’imwe, ntawe uzaba kidobya muri aya matora.”

Mu Rwanda, habarurwa imitwe ya Politiki 11 ari yo Umuryango FPR Inkotanyi; Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL; Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi, UDPR; Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI; Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD; Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane, PPC; Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda, PDC; Ishyaka ry’Abakozi mu Rwanda, PSR, Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere, PSP; PS Imberakuri n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR.

Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 mu gihe amatora nyirizina azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku b’imbere mu Gihugu.

Ibiro by’itora 140 biri mu bihugu 72 ni byo bizifashishwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga mu gihe imbere mu Gihugu hateguwe site z’itora 2441 n’ibyumba by’itora 17400.

Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe amajwi ya burundu azatangazwa ku wa 27 Nyakanga 2024.

Amatora ya Perezida yahujwe n’ay’Abadepite azatwara ingengo y’imari y’asaga miliyari 8 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa