NEC yemeje by’agateganyo abakandida bemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida
Yanditswe: Thursday 06, Jun 2024

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Kandidatire zemewe ni iya Kagame Paul watanzwe nk’umukandida n’Umuryango FPR- Inkotanyi, Habineza Frank wa Green Party na Mpayimana Philippe watanze kandidatire nk’umundida wigenga.Aba n’ubundi nibo bari biyamamaje mu matora aheruka mu mwaka wa 2017.
Mu bari bitezwe cyane,Barafinda Sekikubo Fred wari wongeye kwiyamamaza,kuri lisiti yatanze z’abashyigikiye,ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye indangamuntu mu turere kandi bari no ku lisiti y’itora yatwo aritwo:Nyabihu,Musanze,Nyagatare,kirehe,Gakenke,Rubavu,Burera Rutsiro,Bugesera,Ngororero,Gatsibo na Kayonza.
Kuri izo lisiti hari amazina gusa nta nimero z’ikarita ndangamuntu ziriho cyangwa byose biriho ariko nta mikono iriho.
Undi wiyamamaje ni Habimana Thomas nawe abura bariya bantu 12 bafatiye indangamuntu mu turere kandi bari no ku lisiti y’itora yatwo.Hari aho yatanze indangamuntu zitabaho n’abari ku lisiti bemeza ko batigeze bamusinyira.
Rwigara Nshimiyimana Diane we ku cyangombwa cy’uko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko,yatanze kopi y’urubanza.
Ku cyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko,Rwigara yatanze inyandiko y’ivuka.
Kuri lisiti y’abashyigikiye kandidatire ye,ntiyujuje abantu 12 bafatiye ikarita indangamuntu mu turere kandi bari no ku lisiti y’itora yatwo aritwo Kamonyi,Gasabo,Nyagatare,Musanze,Burera,nyabihu na Kayonza.
Muri Lisiti z’abamushyigikiye muri Huye na Gisagara inemero ndangamuntu ntizibaho n’ibindi.
Manirareba Herman yabuze imikino 600,Hakizimana Innocent,umwarimu wo mu karere ka Nyabihu,ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye indangamuntu mu karere ka Nyagatare na Gatsibo,Gisagara,Kirehe, bari no ku i lisite y’itora y’aho.NEC ivuga ko hari nimero z’indangamuntu yatanze zimwe zitabaho n’iz’abantu batariho,n’izidahuye n’amazina ari ku i lisiti yatanze.
Mbanda Jean nawe yabuze biriya byemezo byose kimwe na bagenzi be.
Ku mwanya wa Perezida,Hari hatanzwe kandidatire 9 ariko hemewe 3 gusa ndetse biragaragara ko abatemewe bafite ibibazo bisa.
Abakandida batujuje neza lisiti y’ababashyigikiye ntibishobora kuzuzwa kuko igihe bahawe cyari tariki ya 30 Gicurasi 2024.
Abakandida batanyuzwe n’icyemezo cya Komisiyo y’igihugu y’amatora basaba ubusobanuro.
Icyakora abakandida batujuje ibindi byangombwa bitarimo ilisiti y’itora bemerewe kubijyana mu gihe cy’iminsi itanu y’akazi nyuma yo gutangaza urutonde rw’agateganyo.
Guhera ku wa 17 Gicurasi 2024,nibwo komisiyo y’igihugu y’amatora yatangiye kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza ku myanya y’umukuru w’igihugu n’iy’abadepite. Bizarangira tariki 30 Gicurasi 2024.
Kandidatire z’Abadepite:
FPR INKOTANYI n’imitwe bafatanyije batanze abakandida 80,abujuje ibisabwa ni 77
PL yatanze abakandida 54 abujuje ibisabwa ni 39.Abatujuje ibisabwa ni 15
PSD Abakandida batanzwe ni 59,abujuje ibisabwa ni 52.Abatabyujuje ni 7
Green Party [DGPR] Abakandida batanzwe ni 64,abujuje ibisabwa 9.Abatabyujuje ni 55
PDI abakandida batanzwe ni 55, abujuje ibisabwa ni 41.Abatabyujuje 14.
PS IMBERAKURI Abakandida batanzwe ni 80,abujuje ibisabwa ni 28.Abatabyujuje ni 52.
Abakandida bose batanzwe ni imitwe ya politiki bose ni 392,abujuje ibisabwa ni 246,abatabyujuje ni 146.
Abakandida bigenga:
Komisiyo y’amatora yakiriye abakandida bigenga 27 ku mwanya w’abadepite.Uwujuje ibisabwa ni umwe ni Nsengiyumva Janvier.Abandi 26 bose ntabyo bujuje by’umwihariko abashyigikira kandidatire zabo.
Gutangaza kandidatire zemejwe burundu ni ku wa 14/06/2024.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *