skol
fortebet

NEC yemereye Umunyarwenya Samu kwiyamamariza kuba umudepite

Yanditswe: Saturday 15, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwenya Muco Samson wamenyekanye nka Samu mu itsinda Zuby Comedy, yasohotse ku rutonde ntakuka rw’urubyiruko 31 rwujuje ibisabwa, rukazatorwamo Abadepite babiri baruhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu munyarwenya yemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nyuma yo gutanga icyangombwa cya muganga wemewe n’amategeko cyari cyaratumye adasohoka ku rutonde rw’agateganyo rwari rwaratangajwe ku wa 7 Kamena 2024.

Kuri uyu wa 14 Kamena 2024 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje lisiti ntakuka y’abakandida baziyamamaza ku mwanya w’abadepite iriho abagera kuri 589 bavuye muri 665 bari basabye kwemererwa kuba abakandida mu matora.

Umunyarwenya Muco Samson ni umwe mubo NEC yemeje ko bujuje ibisabwa mu rubyiruko 31 rwujuje ibisabwa rugomba kuzatorwamo abadepite babiri baruhagarira mu Nteko.

Ku wa 23 Gicurasi 2024 nibwo Samu yagejeje impapuro zimwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Uyu azaba ahatanye na: Munyaneza Isaac, Icyitegetse Venuste, Umuhoza Vanessa Gashumba, Nkuranga Salim, Mutoni Faith, Muhoza Eric, Muvara Valens, Habineza Alexandre, Rugira Homeinny Mirage, Byiringiro Emmanuel; Iragena Didier, Mutsinzi Musa, Niyitanga Fiston, Mateka Ibrahim, Uwase Yvone, Ntwari Shallif, Gatete Theophile, Nsanzumuhire Ndicunguye Yves, Niyonsaba Pascaline, Beza Ratifa, Shema David, Umurungi Aime Laetitia, Dushime Cadeau Divine, Agasaro Benitha, Dusengimana Jean de Dieu, Nsabimana Wellars, Uwinema Bernard, Mugabo Eugene, Niyomukiza Honore ndetse na Tuyishimire Sylvie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa