skol
fortebet

Ngendahimana Ladislas yeguye ku bushake bwe muri RALGA

Yanditswe: Saturday 01, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Bwana Ladislas Ngendahimana wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) amakuru yamaze gusezera ku “bushake bwe” kuri uyu mwanya yari amazeho hafi imyaka irindwi.

Sponsored Ad

Ladislas Ngendahimana yemejwe n’Inama y’Ubutegetsi ya Ralga ubwo hanabaga umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali wabaye taliki kuva tariki 28 kugeza ku ya 30 Werurwe 2018, umwanya yari asimbuyeho Egide Rugamba.

Akaba yaragiye muri RALGA avuye muri Minaloc aho yari akuriye ishami ry’Itumanaho.

Ubwo Ladislas yaherukaga kugaruka mu itangazamakuru hari mu mwaka ushize ubwo yiyamamarizaga kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) nta ikipe abarizwamo cyangwa ngo agire imutangahoumukandida,mu matora icyo gihe yari ateganyijwe ku wa 21 Ukwakira 2023.

Gusa nabwo nyuma yaje kuvanamo Kandidatire ye ku bushake

RALGA ifite inshingano zirimo kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego z’ibanze no gutanga ibizamini muri izi nzego, nyamara izi nshingano zo gutanga ibizamini zimaze iminsi zihagaritswe kubera imikorere itaravuzweho rumwe mu mitangire y’ibi bizamini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa