skol
Kigali

Ngoma: Hashyizweho gahunda y’ ubwisungane mu kubaka imisarane

Amakuru   Yanditswe na: 25 February 2017

Mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma ni hamwe mu duce dutuwe n’abaturage batagira ubwiherero n’ababufite bukaba butameze neza. Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage biyemeje guhangana n’iki kibazo bakaba bagiye gushyiraho icyo bise ‘Ubwisungane mu kubaka imisarane’, abaturage bakajya baterana ingabo mu bitugu bakubakirana ubwiherero.

Muri ibi bikorwa bigamije guca ikibazo cyo kutagira ubwiherero, ubuyobozi buzajya bufasha abaturage mu bikorwa bisaba amafaranga na bo bifashe mu bikorwa bisaba ingufu.

Aba baturage bavuga ko kugira ubwiherero bizabafasha guca ukubiri na zimwe mu ndwara ziterwa n’umwanda zajyaga zibugariza.

Uwitwa Kalisa Bernard utuye muri aka gace agira ati ” Kuba hari abantu badafie ubwiherero bitera umwanda kuko bituma ku gasozi bikaba byatera indwara zitandukanye.”

Mukankusi Verediana we agira ati ” Tubonye ubwo bwiherero twarushaho kugira ubuzima kuko nta mwanda twaba dufite twagira ubuzima bwiza.”

Zimwe mu mpamvu batanga zibazitira gutunga ubwiherero zirimo amikoro macye, no kuba hari abageze mu za bukuru gusa ngo hari n’ababiterwa n’imyumvire ikiri hasi.

Uwitwa Muhire agira ati ” Harimo ikibazo cy’abakuze, ariko hari n’imyumvire aho hari n’abagabo bagira ubunebwe ugasanga badafata umwanya ngo bubake ubwiherero.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Nsanzuwera Michel avuga ko ubuyobozi bwatangije iyi gahunda kugira ngo abataka ikibazo cy’ubukene kidakomeza kubabuza kutagira aho bikinga.

Ati ” Ni hahandi imbaraga z’abaturanyi zizashyirwa hamwe bajye inama bavuge bati reka twubakire uriya muturanyi hanyuma natwe utishoboye tube twamufasha kubona nk’ay’amabati, ibiti,…“

Src: Umuseke

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

"Ndagira ngo mbabwire ko bazaza vuba"-Minisitiri w’Intebe avuga ku bimukira...

Minisitiri w’Intebe,Dr Ngirente Edouard yatangaje ko vuba ahaabimukira...
19 May 2022 0

Minisitiri w’intebe yavuze kuri Dosiye ya Bamporiki n’icyo Leta yiteguye...

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku buzima bw’igihugu, Minisitiri w’Intebe yavuze...
18 May 2022 0

"Uganda ntikiri indiri iboneye ku batoroka Leta y’u Rwanda": Mugabe...

Umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje gutera intambwe uzahuka umunsi ku wundi...
18 May 2022 0

Mgr Papias Musengamana yaramburiweho ibiganza mu umuhango wo kumuha...

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Gicumbi muri Diyosezi ya Byumba,...
14 May 2022 0

Perezida ndayishimiye yatangaje ikizatuma umubano w’Uburundi n’u Rwanda uba...

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Gitega na Kigali bari gukora uko bashoboye...
14 May 2022 1

Hasohotse andi makuru y’umusore wigeze kurega Bamporiki kumwambura

Hasohotse andi makuru kuri Bamporiki Edouard uherutse guhagarikwa ku...
10 May 2022 1