skol
fortebet

Ngororero: Dr Frank Habineza yiyamamarije ku Kabaya arindiwe umutekano cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 29, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukandida w’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije,Dr Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Ngororero,ku Kabaya,yijeje abaturage ko icyifuzo cy’umuturage kizaba itegeko nibamutorera kuyobora u Rwanda.

Sponsored Ad

Kandida Perezida,Dr Frank Habineza,yari arindiwe umutekano cyane kuko amafoto yagaragaje umupolisi ufite imbunda amurinze cyane ko aho yiyamamarije hari abantu benshi.

Mu bibazo bya mbere Dr Frank Habineza yavuze ko azakemura natorerwa kuba Perezida,harimo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Ibi bikubiyemo guhanga imirimo ku rubyiruko 500.000 buri mwaka. Bizakorwa biciye mu kubaka uruganda rujyanye n’agace ndetse n’ibikenerwa muri buri murenge.

Yavuze ko azagabanya umusoro wa TVA ikava kuri 18% ikagera 14%.Guzashyiraho Ishuri ryigisha imyuga muri buri murenge.

Dr Frank Habineza ageze ku rubyiruko yagize ati: "Abajene nimutora Dr Frank Habineza ntabwo muzicuza! Ibintu bizaba ari wanee!! Ni wanezaa!."

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Democratic Green Party,Ntezimana Jean Claude,yabwiye abatuye ku Kabaya ati:"Ishyaka ryacu rirashaka ngo murigirire icyizere ryongere umubare w’Abadepite, ndetse n’umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika abashe gutsinda amatora.

Ibyo twabasezeranyije mu matora yo muri 2018, byagezweho hejuru ya 70%."



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa