skol
fortebet

Dore ibyo uri ku mwanya wa Ministiri w’intebe w’u Rwanda agenerwa kugirango akore inshingano ze neza.

Yanditswe: Wednesday 12, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ni kenshi abantu bajya bibaza ngo ese abayobozi bakuru b’igihugu bemererwa ibinganiki n’amategeko kugirango bakore inshingano zabo neza? ese mu byukuri bahabwa cyangwa se bemererwa ibinganiki mu nshingano za kazi kabo, muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe ibyo Ministiri w’intebe w’u Rwanda yemererwa n’amategeko. 1. Ministiri w’intebe w’u Rwanda agenerwa Umushahara mbumbe w’umurimo ungana na miliyoni 4,346,156frw buri kwezi.
2. Ministiri w’intebe ahabwa kandi inzu yo kubamo ifite ibyangombwa (...)

Sponsored Ad

Ni kenshi abantu bajya bibaza ngo ese abayobozi bakuru b’igihugu bemererwa ibinganiki n’amategeko kugirango bakore inshingano zabo neza? ese mu byukuri bahabwa cyangwa se bemererwa ibinganiki mu nshingano za kazi kabo, muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe ibyo Ministiri w’intebe w’u Rwanda yemererwa n’amategeko.

1. Ministiri w’intebe w’u Rwanda agenerwa Umushahara mbumbe w’umurimo ungana na miliyoni 4,346,156frw buri kwezi.

2. Ministiri w’intebe ahabwa kandi inzu yo kubamo ifite ibyangombwa nkenerwa byose , ahabwa kandi imodoka imwe ya kazi ndetse n’ibikenewe byose mu kuyifata neza bikishyurwa na Leta.

3. Ministiri w’intebe ahabwa kandi uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro ndetse no mu rugo ririmo Telefoni ngendanwa , Telefoni itagendanwa , fagisi , interineti igendanwa n’itagendanwa , telefoni ikorana na satellite ndetse na antene parabolike byose bikishyurwa na leta.

4. Ministiri w’intebe ahabwa kandi amafaranga ibihumbi 600 buri kwezi yo kwakira abashyitsi ku kazi ndetse no mu rugo.

5. Ministiri w’intebe ahabwa kandi amazi na mashanyarazi byose byishyurwa na leta , uburinzi buhoraho ku kazi , mu rugo ndetse n’ahandi hose bibaye ngombwa.

Tubibutseko uyu mwanya udatorerwa ahubwo ministiri w’intebe ashyirwaho na perezida wa Repubulika guhera mu mwaka w’i 1962 u Rwanda rubona ubwigenge rukaba rumaze kugira ba ministiri w’intebe 11.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa