skol
fortebet

Niba ushaka kuruta abandi, bive mu gukora- Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 19, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko hari bamwe usanga bafata umwanya munini mu kuvuga ko bakoze neza cyangwa mu kwikuza no kwishyira hejuru y’abandi, aho gushyira imbaraga mu gukora ibikorwa byiza kugira ngo abe aribyo byigaragaza.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru ubwo yari mu masengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusengera Igihugu, yari afite insanganyamatsiko igira iti ‘Kuziba icyuho hagati y’ibyo tuzi n’ibyo dukora mu miyoborere’.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi baje gushimira Imana ibyiza yabakoreye ariko nabo bakwiye kuba bafite icyo batanga cyangwa bakora.

Ati “Abantu duhora tuvuga ibyiza biriho dukwiriye kuba dukora, ndetse ari na byo bivamo gushimira. Gushimira bivuze ngo warahawe, ni cyo ushimira. Urashimira ibyo wahawe. Ariko wowe utanga ryari? Urahabwa gusa bikarangirira aho? Nawe ugomba kugira icyo utanga. Na ho haba hari ikibazo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko aho guhora abantu bashimira ibyo bagezeho cyangwa bahawe ahubwo nabo bakwiriye kujya bisuzuma bakareba niba koko bo batanga cyangwa bakora ibikwiye.

Ati “Uhawe, ugashimira, ugahora ushimira ibyo uhawe, wowe ntugira icyo utanga, ubwo ni ho abantu bakwiriye kuba bisuzuma. Ni na ho rero haturuka muri ya nyigisho, twumvise, ni na ho hagaragarira integer nke z’umuntu.”

Perezida Kagame yasabye abantu gushyira imbaraga mu gutanga no gukora ibyiza aho guhora bishimira ibyo bahawe gusa.

Ati “Ku ruhande rumwe ugashimira kubera ko wabonye, ufite ibyo wakiriye, ku rundi ntihagire ikikuvamo ngo kigere ku bandi. Byagenze bite? Ni ho rero ingufu nke z’abantu zikomeza kugaragarira, ni na zo ziganisha mu byo twahoze twumva, dushakira cya kintu gihuza, rwa rutindo ruhuza, kumenya, guhabwa, nawe gutanga. Gutanga ni kwa gukora.”

Yavuze ko usanga hari icyuho hagati y’ibyo abantu babona ndetse n’ibyo bo batanga.

Ati “Urutindo rugomba kubakwa hagati aho, ni rurerure. Ntabwo rero dukwiriye no kubihunga. Hari abantu babihunga. Bakabihungira mu ikuzo, kwikuza, ku buryo ndetse wowe ushaka kwerekana ko uruta abanda. Ariko ibyinshi, kwa kwikuza, kwa gushaka kwerekana ko uruta abanda biba mu mvugo gusa ntabwo biba mu gukora.”

Yakomeje agira ati “Ariko ni ho bikwiriye, niba ushaka kuruta abandi, bive mu gukora, ubigaragaze ndetse binagaragarire mu nyungu abandi babivanyemo. Nabyita mu buryo busanzwe mu magambo asanzwe y’izindi nshingano bamwe bafite, ni urugamba.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa