skol
fortebet

"Nkeka ko ababikoze bashatse gutubura amafaranga gusa"-Perezida Kagame avuga ku muvuduko wo mU muhanda na Camera

Yanditswe: Friday 19, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabitangaje ubwo yitabiraga umuhango wo guhemba abitwaye neza mu gutanga imisoro n’amahoro. Ubwo yarasoje ijambo rye, yavuze ko atasoza atavuze ku bimaze iminsi bivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’umuvuduko wo mu muhanda, ibyapa ndetse na Camera zitavugwaho rumwe.

Sponsored Ad

PERZIDA KAGAME AGARUKA KUMUVUDUKO WO MUMUHANDA

Perezida Paul Kagame yavuze ko umuvuduko wa 40km/h ari uw’abanyamaguru ko adashaka umuvuduko mwinshi cyane ariko kandi ko umuvuduko udakwiye kujya hasi cyane .

Yagize ati" Nabonye abantu bitotombera umuvuduko tugenda,n’amafaranga bakwa y’ibihano,ngira ngo birareba Polisi cyangwa RRA.

Baravuga ngo ntawe uhumeka.Ngo uwarengeje umuvuduko ubanza ngo ari 40km ku isaha, uwo muvuduko ubanza ari nk’uwo twe tumenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane,ariko ni ibintu bibiri tugomba guhuza.Ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya."

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo bagabanyije umuvuduko cyane ariko anibutsa ko kwihuta cyane nabyo biteza impanuka bityo ko hagomba kubaho kuringaniza.

Yakomeje agira ati" Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira ‘balance’. Ariko banza mwese, bariya babivugaga babavugiraga, ndabona abantu mwese ariko mubyumva.

Hari abavuga ko twagendaga ntitubone ikimenyetso kitwereka umuvuduko tugenderaho. Iyo hatari icyapa ubibwirwa n’iki? Hari ibyapa cyangwa ibimenyetso bibwira abantu.”Ntitwifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru. "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa