skol
fortebet

"Ntawirahira uwamusezeranyije inka yirahira uwayimuhaye"-Perezida Kagame avuga ku matora

Yanditswe: Monday 17, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda babonye ibyagezweho mu myaka 30 ishize ndetse bakwiriye guhitamo ejo hazaza heza kuko ntawirahira uwamwijeje inka ahubwo yirahira uwayimuhaye.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro yagiranye na RBA aho yashimangiye ko imbere abanyarwanda bazabona ibirenze nibahitamo neza, nkuko mu myaka ishize hari ibyashobotse.

Yagize ati:"Icya mbere nabwira Umunyarwanda ni uko twavana ibidukomeza muri ayo mateka yo mu gihe kitari kirekire gishize, bihereye ku byo tumaze gukora. Icyiza cyabyo ni uko byerekana ko bishoboka.

Iyo umaze kubona ibishoboka rero kandi bigaragaza ko bituruka mu Banyarwanda, icyakubuza gukora ibirenze byiza ngo ugere kure imbere heza cyaba ari iki?

Ni ibintu byoroshye, ni nko kwigisha umuntu umwereka urugero rw’ibishoboka kandi yanagizemo uruhare kandi atanazi, ukamwereka ko ari we wabigizemo uruhare, ko ari we watumye bishoboka gutyo n’iyo haba harabayeho imfashanyo ziturutse hanze. "

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko ibyashobokaga atakoze muri manda iri kurangira, ateganya kubikora, afatanyije n’Abanyarwanda. Yashimangira ko kuba abaturage bamushima, bitazatuma adatekereza gukora ibirenze.

Ati “Mu bitekerezo byanjye no mu mikorere, icyo ntakoze cyashobokaga mu gihe gishize ngomba kugikora, nkongeramo n’ibindi bijyanye n’igihe bigezeho. Bijyanye rero no gutera imbere kuri buri wese no ku uzaba atora. Twageze muri ibi, twarushaho kugira uruhare kugira ngo birusheho kwihuta? Nanjye icyo mvana mu bitekerezo no mu byifuzo by’abantu, ese nanjye n’iyo naba nshimwa ngo nakoze ibintu byiza, ntibyashoboka ko nakora n’ibirenze?.”

Yashimangiye ko ibyo abanyarwanda babonye bishobora no kwiyongera inshuro nyinshi yifashisha urugero rw’umuturage wavuze ko aho kwirahira uwamusezeranyije inka yakwirahira uwayimuhaye.

Perezida Kagame yavuze ko yahisemo kongera guhatanira kuyobora u Rwanda kubera ubusabe bw’abaturage, nawe abyemera yanga ko hagira ikibi kiba, bakazabimugerekaho nk’uko byagenze mu 1994 ubwo yangaga kuba Perezida nyuma hakavuka ibibazo.

Ati “Mu 1994 nanze kuba Perezida, mvuga ko nshobora kugira ibindi nkora. Ubwo ibintu byagendaga nabi Perezida twari twahisemo agakurwaho, hari abantu benshi baje banshyiraho amakosa barambwira bati ni wowe wateje ibi bibazo, kubera ko twarakubwiye uranga none reba.”

Perezida Kagame yavuze ko uwo ariwe wese wakwifuza kuyobora u Rwanda ari uburenganzira bwe, gusa yibutsa ko n’abaturage bafite uburenganzira bwo guhitamo.

Ati “Twebwe dufite amahirwe yo kuvuga ngo hari ibyaturanze tumaze gukora mu myaka ishize tuyoboye, n’abandi bafite ibyabaranze cyangwa bifuza ko byabaranga ndetse bumva banarushaho, niyo mpamvu baboneka bagashaka nabo kujya mu mwanya wo kuyobora igihugu.Ibyo ni uburenganzira bwabo, ariko uburenganzira bundi ni ku baturage guhitamo bishingiye ku cyo wabonye, ku cyo wagizemo uruhare.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa