Nyabihu: Dr Frank Habineza yijeje abaturage gukuraho amafaranga bishyuzwa kuri perime nyuma y’imyaka itanu bayitsindiye
Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2024

Kuri uyu wa Kabiri, Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda,Dr Frank Habineza yari ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.
Habineza uhatanira kuyobora u Rwanda akomeje gusanga abaturage aho bari akabagezaho imigabo n’imigambi bye ndetse n’abakandida-Depite 50 b’iri Shyaka, bashaka guhagararira Abanyarwanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Ubwo Hon Dr Frank Habineza yavugaga ibyo azakora mu gihe baramuka bamugiriye ikizere bakamutorera kuba Umukuru w’igihugu, yavuze ko hari abiga mu ishami ry’igiforomo bamubwiye ko bafite imbogamizi z’uko basabwa kwishyura amafaranga ya Diproma zabo nyamara ntaho biba ko umuntu yishyura Diproma yakoreye ikizamini.
Yavuze ko naramuka atorewe kuba Perezida wa Repubulika azakemura iki kibazo kimwe n’icyo kwishyuza abafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga amafaranga yo kurwongerera agaciro.
Yagize ati" hari bamwe mu banyeshuri biga ishami ry’ubuforomo bambwiye ko bafite imbogamizi zuko bishyuzwa amafaranga ya Diproma zabo, ibi ntaho biba kuko nange mfite Diproma nyinshi ariko ntabwo nzisorera.
Ntabwo niyumvisha uburyo umuntu yakwishyura Perime yakoreye ngo ni uko hashize imyaka itanu, ibyo ntabwo aribyo kuko ruriya ruhushya rufatwa nk’icyangombwa kandi nta muntu ukwiye kwishyuzwa icyangombwa yakoreye."
Kandida-Perezida, Frank Habineza yasabye ab’i Nyabihu kuzamutorera kuyobora u Rwanda kuko hari byinshi yifuza kuzabagezaho.
Ati "Njyewe tariki ya 15 Nyakanga 2024, muzazinduke mujya gutora ,muzahitemo Frank Habineza ku ikarita y’itora muzahasanga ifoto yanjye. Naho ku Badepite muzahasanga Inyoni ya Kagoma."
Mu bindi uyu mukandida yasezeranyije harimo gukuraho burundu umusoro ku butaka.
Inzego z’umutekano imishara yazo azayizamura. Ufite mituweli azajya yaka umuti muri Farumasi nta nkomyi.
Azashyiraho ikigega gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri buri murenge bitewe n’ibikorwa biwukorerwamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *