skol
fortebet

Nyabihu: Gitifu w’umurenge yakiriye umukecuru umutwaro w’inkwi

author-image

Yanditswe na: Nsanzimana Ernest
Kuwa: Thursday 24, May 2018

Sponsored Ad

skol

Ndandu Marcel, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, yagaragaye yikoreye umutwaro w’inkwi yari yakiriye umucecuru bitangaza benshi mu bamubonye.

Uwo muyobozi ngo yahuye n’umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 80 yikoreye umutwaro w’inkwi,agenda asukuma mu nzira intege zashize, aramwakira arazimutwaza amugeza iwe mu rugo.

Ndandu Marcel wari utashye n’amaguru ava gusura abaturage ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi yatangarije Kigalitaday ko ibyo yakoze bidakwiye kugira uwo bitangaza, ahubwo bikwiye kubera isomo buri wese, ryo kuba hafi no gufasha abafite intege nke batitaye ku bindi.

Yagize ati ” Mbere yo kuba umuyobozi tugomba kugira ubumuntu. Byose biterwa n’aho umuntu yavukiye, uburere yahawe ndetse n’abo umuntu yabanye nabo ku ishuri. by’umwihariko njye nabaye umukorerabushake wa Croix Rouge imyaka myinshi.”

Ibitekerezo

  • Hhhhhhhhhhhhhhh iyo nimitwe yagirangoenyine ajye mwitangazamakuru? Niba aribyo ntawe utabikora nonese kobyabaye ari 2byageze mwitangazamakuru gute?

    NIBYIZA CYANE IYABA BOSE BABAGA NKUYU ICYAKORA IMANA IMUHE UMUGISHA.
    NDI KINYABABA.BURERA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa