skol
fortebet

Nyabihu: Arashinja akarere kumunyaga inka yahawe na Perezida wa Repubulika

Yanditswe: Tuesday 24, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Niyitegeka Jean de Dieu wo mu Karere ka Nyabihu Umurenge Wa Karago , Akagali ka Camabuye Umudugudu witwa Muremure,aravuga ko muri 2017 yahawe inka muri gahunda ya Girinka munyarwanda yatangijwe na Perezida Paul Kagame muri 2006.

Sponsored Ad

Niyitegeka yavuze ko iyo nka yayihawe ikiri umutavu avuga ko kuva icyo gihe yatangiye kuyitaho nka nyirayo atangira kuyishakira imiti ayorora mu buryo bugoye kuko nta muntu ukiragirira ku musozi.

Nitegeka ati "Nariryaga nkimara kugira ngo mbone ubwatsi bw’inka yange nahawe n’umukuru w’igihugu.Inka ikuze itangira kurwara mbura ubushobozi bwo kuyivuza no kuyikurikirana.

Niyitegeka yavuze ko itangiye kurwara yabwiye Veterineri n’umuyobozi w’umudugudu ko yumva iyo nka yaguranwamo indi kuko nta musaruro yamuhaga.

Niyitegeka avuga ko yaje kwigira inama muri 2020 akajya kuyiguranamo indi k’umudamu witwa Liberatha yabonaga yashobora korora kuko iyo yari yahawe muri Girinka yari yamunaniye.

Niyitegeka avuga ko nyuma yo kuguranirwa inkaubuyobozi butabizi,bwahise buyimwaka niyo yari yaguranishije burayimwaka buyiha umuturage witwa Dukuzumuremyi.

Niyitegeka yavuze ko nyuma yo kwamburwa iyo nka igahabwa undi yahise ajya ku murenge wa Karago abwira ikibazo cye Umunyamabanga nshingwabikorwa witwa Muhirwa Robert ko yambuwe inka ye mu buryo bw’amaherere.Ati ariko ntacyo gitifu w’umurenge yamariye ahubwo yaranyirengagije,nsanga abo ndega aribo ndegera.

Niyitegeka avuga ko yagiye gushaka umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette amubwira ikibazo yagize ariko n’akarere ntacyo kamumariye kuko ngo naho yasanze abo arega aribo aregera.

Niyitegeka Jean de Dieu nubwo avuga ko yagiye ku karere akabura umurenganura yemera ko ubuyobozi bw’akarere bwamubwiye ko buzamushyira kuri gahunda y’abaturage bagomba guhabwa inka mu kindi kiciro.

Ati "Impungenege mfite ni uko kuva akarere kabimbwira hashize amezi 10 iyo nka ntarayihabwa,ndagira ngo munkorere ubuvugizi nongere norozwe nk’abandi banyarwanda bose borozwa inka."

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu,Mukandayisenga Antoinette, yemeye ko uwo muturage witwa Niyitegeka Jean de Dieu azi ikibazo cye ko kandi nk’ubuyobozi bwagihaye umurongo,kandi na Niyitegeka nawe azi umurongo cyahawe.

Madamu Mukandayisenga yavuze ko uyu muturage yagurishije inka yari yahawe kandi amategeko ya Girinka ategeka ko nta muntu uhabwa inka ngo ayigurishe.

Umuyobozi w’akarere avuga ko uyu muturage yabajijwe impamvu yayigurishije akavuga ko yari yatangiye kumunanira akayigurisha atazi ko akoze amakosa ko ahubwo yayigurishije azi ko biri mu burengazira bwe.

Meya Mukandayisenga avuga ko nyuma yo gusuzuma ikibazo yagize n’uburyo yagurishije iyo nka yari yahawe komite ibishinzwe yahise imushyira ku rutonde rw’abazahabwa inka ubutaha.

Meya Mukandayisenga avuga ko inka zihabwa abaturage ziba zitanzwe muri gahunda y’imihigo zihabwa abaturage zihaka kugira ngo zibafashe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu avuga ko hari bamwe mu baturage bahabwa inka yo muri gahunda ya Giringa bagahita bazigurisha kandi bitemewe.Uyu muyobozi avuga ko iyo bimenyekanye ya nka igaruzwa igahabwa undi uyikeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa