skol
Kigali

Nyabugogo:Umusore yari agiye kwiyahurira ku Inkundamahoro kubera ko yangiwe kujya muri RDF

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 December 2021

Umusore w’imyaka 21 uvuka mu Karere ka Rulindo yafatiwe mu nyubako ya Inkundamahoro iherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge ashaka kwiyahura kubera ko yimwe amahirwe yo kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Ahagana saa Sita z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, nibwo uyu musore yafashwe n’abasekirite bashinzwe kugenzura umutekano wo muri iri gorofa bahita bamushyikiriza Polisi.

Uyu musore yasanganywe urupapuro yari yandikiye Perezida Paul Kagame amubwira ko ko yafashe umwanzuro wo kwiyahura nyuma yo kwimwa amahirwe yo kwinjira mu Ngabo z’Igihugu, RDF.

Uyu musore yaneruriye ubuyobozi bwa Inkundamahoro ko yifuza kwiyahura kubera ko yangiwe kwinjira mu gisirikare.

Umuyobozi wa Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yahise ashyikirizwa Polisi ikorera ku Murenge wa Kimisagara.

Ati “Yari avuye i Rulindo ari byo bimuzanye ariko camera zamubonye abashinzwe umutekano bahita bagenda baramufata bamusangana ibaruwa yandikiye Perezida avuga ko agiye kwiyahura kuko yimwe amahirwe yo kwinjira mu gisirikare.”

Uretse iyi baruwa igaragaza ko uyu musore yaragiye kwiyahura kuko yangiwe kwinjira muri RDF, ubuyobozi bwa Inkundamaharo bwavuze ko ubwo bwari bumugejeje kuri polisi yongeye kubishimangira. Yavuze ko nubwo bamushyikirije polisi bitazahindura umugambi we.

Uyu musore ntiyigeze asobanura igihe yashakiye kujya muri RDF n’impamvu yatumye bamwanga.

Kugeza ubu abantu bane, nibo bamaze kwiyahurira muri iyi nyubako ya Inkundamahoro muri uyu mwaka wa 2021, mu gihe abagera kuri batanu bamaze gufatwa bashaka kuhiyahurira.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko uyu musore Polsi imurekuye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 yongeye gufatirwa muri iyi nyubako ashaka kwiyahura ku nshuro ya kabiri.

Inkuru ya IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yasabye abacamanza kwigira ku mateka bakarwanya...

Kuri uyu wa 25 Mutarama 2022,Perezida Paul Kagame yavuze ko ubutabera ari...
25 January 2022 2

"50-60 ku ijana by’inzira itujyana aheza yarabonetse "-Mukuralinda ku kibazo...

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yatangaje...
24 January 2022 0

Hon.Bamporiki yasubije abavuga ko Urugamba rwo kubohora u Rwanda atari...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco,Hon.Bamporiki Edouard...
23 January 2022 0

Urugendo rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba I Kigali rwashimwe

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, Perezida...
22 January 2022 0

Perezida Kagame yakiriye Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida...

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Lt.Gen. Muhoozi Kainerugaba,...
22 January 2022 0

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni yageze mu...

Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu zirwanira...
22 January 2022 0