skol
fortebet

Nyagatare: Wa mu Dasso wanizwe n’uwitwa Safari na Gitifu w’akagari bahagaritswe

Yanditswe: Friday 27, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwahagaritse mu nshingano abayobozi baherutse kugaragara mu mashusho barwana n’uwitwa Safari George; aho bashinjwa gukoresha imbaraga z’umurengera mu gukemura ikibazo cy’umuturage.

Sponsored Ad

Ni inkuru imaze iminsi irikoroza ku mbuga nkoranyambaga aho hakwirakwijwe amashusho y’umukozi w’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano Dasso wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi warwanye n’umusaza witwa Safari George.

Ibi byabaye ubwo aba bayobozi bari muri gahunda yo kugenzura abaturage baragira ku muhanda kandi bibujijwe; muri iryo genzura baje guhura n’inka z’umuturage barashyamirana Dasso aza kwiruka ajya gufata umusaza witwa Safari ari nawe nyir’izo nka, mu kugundagurana birangira uwo musaza anize Dasso, aratabaza.

Aya mashusho yakurikiwe n’abayateyemo urwenya ku mbuga nkoranyambaga abandi bagasaba ko abagaragaye muri iyi mirwano babihanirwa ngo kuko bari gusebya imiyoborere myiza y’u Rwanda.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko bamwe mu bayobozi bagize uruhare muri iyi mirwano bose bahagaritswe mu kazi mu gihe Safari we ngo agikurikiranwa n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yahamirije IGIHE amakuru avuga ko abo bayobozi bahagaritswe ari impamo.

Yavuze ko mu bahagaritswe harimo Dasso wagaragaye mu mashusho ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi na we wayagaragayemo.

Yagize ati “Bahagaritswe mu kazi nyuma yo gukoresha imbaraga z’umurengera. Gitifu w’Akagari ni we wahagaritswe hamwe na Dasso wagaragaye mu mashusho arwana na we bose bahagaritswe.”

Meya Mushabe yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwirinda gukoresha imbaraga z’umurengera ahubwo bagakora akazi kabo kinyamwuga.

Ati “Abayobozi ntibakwiriye gukoresha imbaraga z’umurengera, bakwiriye gukora inshingano zabo kinyamwuga, birashoboka ko ikibazo cyari kinahari kuko bari bagiye mu gukemura ikibazo ariko iyo hajemo abantu kutumva neza ikibazo hari izindi nzego babwira zikabafasha.”

Yavuze ko abaturage na bo bitabaha uburenganzira bwo kwigomeka kuri gahunda za Leta ngo kuko ibyabaye byose byatewe n’umuturage wari uragiye mu muhanda.

Meya Mushabe abajijwe ku bivugwa ko Safari yaba yarahise atabwa muri yombi agafungwa, yavuze ko “inzego zibishinzwe ziri kumukurikirana”

Meya Mushabe yasabye abaturage kwitwararika bagakurikiza amategeko bakirinda kuyangiza.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa