Nyakabanda:Abanyamuryango ba FPR bakoze ubusabane bishimira instinzi ya Perezida Paul Kagame
Yanditswe: Friday 11, Oct 2024

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa nyakabanda bifatikanije n’abaturage muri uwo murenge kwishimira ibyagezweho ndetse n’uburyo bitwaye mu matora yatsinzwe n’umukandida wari watanzwe na FPR ariwe Perezida Paul Kagame.
Ubu busabane bwabaye umwanya mwiza wo kongera kungurana ibitekerezo mu buryo bwo gushyirahamwe hagamijwe guteza imbere umurenge n’abawutuye hibandwa ku kwita ku isuku n’ibikorwa rusange bihuriweho bigamije iterambere
Umunyamabanga w’Umurenge wa Nyakabanda yibukije abanyamuryango by’umwihariko abaturage gukomeza kwirinda iki cyorezo cya Marburg no gukomeza kwitabira kwishyura ubwisungane mukwivuza no kwizigamira muri Ejo heza kugirango bakomeze gusigasira ubuzima
Umuyobozi w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Nyakabanda Uwimana Rachel yibukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza intsinzi yumukuru wigihugu Nyakubahwa Kagame Paul ko bakwiye gukomeza gushyira hamwe mu Kumushyigikira muri gahunda nziza yemereye abanyarwanda zikubiye muri Manifesto ya RPF Inkotanyi y’imyaka (5).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *