skol
fortebet

Nyirasafari yabimburiye abandi kwinjira muri Sena nk’uhagarariye Umujyi wa Kigali

Yanditswe: Monday 16, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Senateri Nyirasafari Espérance yatorewe kuba Umusenateri uhagarariye Umujyi wa Kigali ku majwi 63/115 y’abagize inteko itora, akaba yari asanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Ni mu matora y’Abasenateri 12 yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, yakorewe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Espérance Nyirasafari ni impuguke mu mategeko akaba yari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda kuva tariki ya 17 Ukwakira 2019.

Ni inshingano yahawe nyuma y’aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame amushyizeho.

Mbere y’uko aba Senateri, Nyirasafari yari Minisitiri w’iyahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo, imirimo yakoze kuva tariki 18 Ukwakira 2018 kugeza tariki ya 22 Nzeri 2019.

Kuva tariki ya 5 Ukwakira 2016 kugeza tariki 18 Ukwakira 2018 yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Ivomo:imvaho nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa