skol
fortebet

Nyuma ya Karongi tour du Rwanda ikomereje i Rusizi aho Abarimo Mayor bakuyemo akabo karenge

Yanditswe: Saturday 23, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru ava i Rusizi aravuga ko Anicet Kibiriga, wari Meya w’Akarere, Anne Marie Dukuzumuremyi wari Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza ndetse na Marie Jeanne wari Umujyanama winjiye muri Njyanama ku itike ya CNF bamaze kwandika amabaruwa begura!

Sponsored Ad

Amakuru akaba anavuga ko kandi ubu Inama Njyanama igiye guterana ngo yige ku mabaruwa yabo!

Ntihahise hamenyekana impamvu yaba yatumye begura, cyangwa niba ubwegure bwabo bwaba hari aho buhuriye no gusimbuza uwari Guverineri w’iyi Ntara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert wasimbuwe na Jean Bosco Ntibitura.

Abeguye bagiye ku buyobozi kuva mu mwaka wa 2021 bakaba bari bamaze imyaka itatu bayobora Akarere ka Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa