PAC yanenze EDCL guha mafaranga nyoroshya rugendo arenga agenerwa abakozi ba leta
Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022
Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari bya leta [PAC] yaneguye Sosiyete ishinzwe guteza imbere ingufu EDCL ishamikiye kuri REG kuba yarahaye abakozi bayo amafaranga nyoroshya rugendo arenga agenerwa abakozi ba leta.
Ikigo cya EDCL gishamikiye REG, kuri uyu wa gatatu,tariki ya 07 Nzeri 2022, yitabye PAC kugira ngo yisobanure ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.
Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta igaragaza ko umukozi wo ku rwego rwa (…)
Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari bya leta [PAC] yaneguye Sosiyete ishinzwe guteza imbere ingufu EDCL ishamikiye kuri REG kuba yarahaye abakozi bayo amafaranga nyoroshya rugendo arenga agenerwa abakozi ba leta.
Ikigo cya EDCL gishamikiye REG, kuri uyu wa gatatu,tariki ya 07 Nzeri 2022, yitabye PAC kugira ngo yisobanure ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.
Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta igaragaza ko umukozi wo ku rwego rwa ’Manager’ muri sosiyete EDCL amategeko amugenera amafaranga nyoroshya rugendo angana na 208 731 buri kwezi ariko Sosiyete ya EDCL yo yatanze agiye kwikuba hafi kabiri ku bakozi bari muri icyo cyiciro.
Gutanga amafaranga nyoroshya rugendo y’ikirenga ku bakozi ba EDCL byatumye iyo sosiye ikora ku mafaranga yari yagenewe indi mishinga yo kugeza ku baturage amashanyarazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *