PAC yanenze RSSB gutangira umushinga wo kubaka inzu ziciriritse ukadindira
Yanditswe: Monday 05, Sep 2022
Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), banenze Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB),kuba yaratangiye umushinga wo kubaka inzu ziciriritse I Batsinda kuva 2016, nyamara ntizuzure.
Izo nzu zari 548 kugeza ubu ngo umushinga ugeze kuri 35% nyamara wagombaga kurangira muri 2020.
Uyu mushinga waje guhindurwa bawugira inzu zihenze kugeza ubu imwe igura byibura Miliyoni 85Frw, abadepite bageze aho babwira (…)
Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), banenze Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB),kuba yaratangiye umushinga wo kubaka inzu ziciriritse I Batsinda kuva 2016, nyamara ntizuzure.
Izo nzu zari 548 kugeza ubu ngo umushinga ugeze kuri 35% nyamara wagombaga kurangira muri 2020.
Uyu mushinga waje guhindurwa bawugira inzu zihenze kugeza ubu imwe igura byibura Miliyoni 85Frw, abadepite bageze aho babwira umuyobozi wa RSSB, Rugemanshuro Regis ko ariwe wenyine wabona ubushobozi bwo kuyigura.
Nanone kandi,PAC yanenze RSSB kuba yaraguze ubutaka akayabo ariko ntibuhite bubyazwa umusaruro.
PAC yatangiye kumva ibisobanuro by’ibigo bya Leta ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Nzeri 2022.
Ubutaka RSSB yasabweho ibisobanuro bwatanzweho miliyari 137 Frw. Bumaze imyaka igera ku 10 budakoreshwa ndetse raporo y’Umugenzuzi w’Imari igaragaza ko imaze kubutangaho miliyoni zigera kuri 394 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya mafaranga arimo imisoro, ayo kubwitaho no kubucungira umutekano bivuze ko uko butinda gukoreshwa ari na ko bukomeza guteza ibihombo.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko yaguze ubwo butaka mu rwego rwo kwiteganyiriza bitewe n’uko uko igihe gishira ari ko igiciro cy’ubutaka kigenda kizamuka.
Yagize ati “Ubutaka RSSB ifite n’imishinga y’ejo hazaza, utaguze ubutaka ngo witeganyirize ukazateganya kubaka amacumbi mu myaka 15 iri imbere ntabwo ubutaka wagura icyo gihe bwatuma wubaka umushinga uzabyara umusaruro ariko iyo witeganyirije mbere bituma cya giciro wari kuzishyura ubutaka buhenze kigabanuka.”
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagaragaje ko ubutaka bugurwa nta gitekerezo RSSB ifite cy’icyo buzakoreshwa.
Ati “Muri iki kigo kigomba kureba mu gihe kirekire. Ubutaka murabufite ariko ntimuzi icyo muzabukoresha ni cyo kibazo kiri hano. Ibi bikorwa n’umuturage uvuga ngo nta wamenya reka mbe nibikiye akantu, ejo kazangoboka, ubu se RSSB ijye gucuranwa ubutaka n’abaturage?”
Depite Bakundufite Christine yavuze ko niba RSSB yaratanze miliyari 137 Frw ifite gahunda yo kubika ubutaka ngo nibukenera butazaba bwarahenze yatekereje nabi kuko ayo mafaranga iyo iba yarayashoye ahandi hantu niho iba yarungutse.
Ati "Muri iyi raporo bigaragara ko mumaze kubutangaho miliyoni 394 Frw. Uko mutinda kubukoresha ni ko mugenda murushaho kongera igihombo."
Depite Niyorurema Jean René ati “Iki ni ikibazo gikomeye Leta irashishikariza umuturage ko ubutaka afite abubyaza umusaruro, atabikora akabwamburwa, na ho mwebwe mukagura ubwo mubika imyaka 10?”
Rugemanshuro ati “Ntabwo ari ubwo kubika gusa, iyo hari abashoramari bashaka ubutaka ngo babubyaze umusaruro turakorana. Ubwo tugura bushyashya tubugura ku mpamvu zisobanutse.”
Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko igitekerezo cyo kugura ubutaka butarahenda atari kibi ariko RSSB ari urwego rufite ubushobozi bwo kubona amakuru y’ikizakenerwa ahantu runaka.
Ati “Nk’ubutaka bwo mu Kiyovu cy’Abakene. Iyo mugiye kwimura abaturage mugendera mu mutaka wo kuvuga ngo ni ibikorwa by’inyungu rusange. Nk’umuturage unyura hariya akabona bumaze igihe budakoreshwa ntabwo bifite ibisobanuro. Mukwiye kugura ahantu muzi neza ko nta gihombo muzagira.”
PAC yasobanuye ko ubutaka bwa RSSB buherereye hirya no hino mu gihugu bubyazwa umusaruro ku kigereranyo cya 3%.
RSSB yavuze ko hari inyigo ku mikoreshereze y’ubutaka irimo gukorwa aho ubutaka bwose buzagenerwa icyo buzakoreshwa n’igihe buzakoresherezwa hakurikijwe intumbero y’igihugu, bitarenze Kamena 2023. Ubwo bizagaragara ko bidashoboka kubukoresha ngo buzashyirwa ku isoko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *