Papa Francis yagize Padiri Balitazari umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi
Yanditswe: Tuesday 02, May 2023

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yagize Padiri Balitazari Ntivuguruzwa umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023.
Padiri Balitazari Ntivuguruzwa asimbuye kuri uwo mwanya Musenyeri Simaragidi Mbonyintege ugiye mu kiruhuko kizabukuru.
Padiri Ntivuguruzwa yari asanzwe akorera umurimo muri Diyosezi Gatolika ya Kagbayi, aho yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.
Mu itangazo ryasakaye ku mbuga nkoranyambaga,rivuga ko Papa Francis yagize Padiri Balitazari Ntivuguruzwa umwepiskopi wa Diyosezi wa Kabgayi asimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege wagiye mu kiruhuko kizabukuru.
Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, Papa Faransisiko yatoreye Padiri Balitazari Ntivuguruzwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Tumwifurije ubutumwa bwiza. pic.twitter.com/6k6scc8D5Q
— Conférence Episcopale du Rwanda (@DOCICO_CEPR) May 2, 2023
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *