skol
fortebet

Papa Francis yakuyeho ububasha bw’ubusaseridoti Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Yanditswe: Wednesday 03, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, yirukanye burundu Padiri Wenceslas Munyeshyaka, usanzwe anakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti mu mirimo ya kiliziya yose guhera taliki ya kabiri Gicurasi.

Sponsored Ad

Kuva ubu Padiri Munyeshyaka ntiyemerewe gusoma misa, gutanga penetensiya gutanga amasakarameno ya kiliziya ndetse n’ibindi byose bikorwa n’abasaseridoti.

Usibye kuba akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi Padiri Munyeshyaka mu mwaka w’i 2021 nabwo yahagaritswe ku mirimo ye azira gutatira isezerano ry’ubusaseridoti akabyara umwana mu buryo bw’umubiri (enfant biologique). icyo gihe yari yarahagaritswe by’agateganyo.

Musenyeri Christian Nourrichard, Umushumba wa Diyoseze ya Evreux Padiri Munyeshyaka Wenceslas yakoreragamo niwe watangaje iyirukanwa burundu rya Munyeshyaka mu mirimo ya kiliziya.

N’ubwo Munyeshyaka yamenyeshejwe iki cyemezo kuri uyu wa kabiri, hari hashize ukwezi kurenga Papa Francis yarafashe iki cyemezo kuko yagifashe taliki 23 Werurwe.

Muri iryo tangazo rivuga ko Papa ku mategeko agenga Kiliziya yirukanye burundu Padiri Munyeshyaka Wenceslas mu Muryango Mugari w’Abihaye Imana Gatolika ndetse asaba ko nta zindi nshingano cyangwa imirimo yazongera kuyikoramo cyangwa ngo ayiyitirire.

Rigira riti” Padiri Wenceslas Munyeshyaka ahagaritswe ku nshingano zose zijyanye n’umuhamagaro w’ubusasaridoti, yambuwe uburenganzira bwose bujyanye n’uyu muhamagaro, yirukanywe kandi ntashobora kongera gukora nk’umusasaridoti wacu. Agomba kwirinda inzira zose zimugaragaza nk’uko yari asanzwe azwi muri uyu muhamagaro.”

Padiri Munyeshyaka Wenceslas ni Umunyarwanda wahungiye mu Bufaransa. Akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ageze mu Bufaransa yakomeje gukora umurimo w’Ubupadiri muri Paruwasi zitandukanye.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka yasabye kuba impunzi ya Politiki, kuva yagera mu Bufaransa mu 1994. Amaze imyaka ibiri muri icyo gihugu, yakiriwe muri Diyosezi ya Évreux.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa