Perezida Hichilema wa Zambia yageze i Kigali mu uruzinduko rw’iminsi 2
Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2023

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mumu Rwanda.
Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri arakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse ari kumwe na Perezida Kagame bazagirana ikiganiro n’itangazamakuru.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi bazanitabira Inama y’iminsi itatu y’Ihuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu ma banki n’ibigo by’imari ryitwa Inclusive Fintech Forum yatangiye kuri uyu wa Kabiri i Kigali.
Umubano w’u Rwanda na Zambia si uwa none kuko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ayo mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ishoramari hagati y’Ikigo gishinzwe iterambere muri Zambiya (ZDA) n’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB); ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi; ubufatanye mu bijyanye n’uburobyi no guteza imbere ubworozi; n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *