skol
fortebet

Perezida Museveni yavuze ko yishimiye kwakira Kagame

Yanditswe: Sunday 25, Mar 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakoreye uruzinduko rw’ akazi rw’umunsi muri Uganda yakirwa na mugenzi we Museveni wavuze ko anejejwe no kwakira Kagame
Mu butumwa Museveni yashyizwe kuri Twitter yagize ati "Nejejwe no kwakira Nyakubwa Paul Kagame muri Uganda mu ruzinduko rw’ akazi rw’ umunsi umwe. Turagirana ibiganiro bifitiye umumaro impande zombi."
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Werurwe 2018 nibwo Perezida Museveni yakiriye Kagame mu biro bye Entebbe.
Amakuru yari yemejwe n’ umuvugizi wa (...)

Amakuru yari yemejwe n’ umuvugizi wa Perezida Museveni, Don Wanyama kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati “Perezida Kagame ategerejwe muri Uganda ejo mu ruzinduko rw’ akazi rw’ umunsi umwe.

Frank Mugambage, uharagariye inyungu z’ u Rwanda muri Uganda nawe yemeje amakuru y’ uru ruzinduko gusa muri bombi nta wigeze akomoza ku mpamvu y’ uru ruzinduko.

Umubano wa Uganda n’ u Rwanda watangiye kuzamo agatotsi mu mpera za 2017, icyo gihe Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Museveni ngo baganire kuri iki kibazo.

Muri Gashyantare uyu mwaka kandi nabwo Perezida Museni na Perezida Kagame bahuriye muri Ehiopia mu nama ya AU baganira kuri iki kibazo cy’ umubano wajemo agatotsi mu bihugu bifitanye isano y’ amaraso nk’ uko Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga Louise Mushikiwabo aheruka kubitangariza itangazamakuru.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko hari Abanyarwanda bagiriwe nabi ubwo umubano w’ ibi bihugu wazagamo agatotsi icyo yavuze ko hari Abanyarwanda bagifungiyemo muri Uganda.

Ibitekerezo

  • Nibyiza cyane guhura kwaba bakuru b’ibihugu bombi, erega nubundi icyo dupfa kiruta icyo dupfana. Umubano niwongere usugire usagambe kuko bifitiye umumaro ku bene gihugu ku mpande zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa