skol
fortebet

Perezida Kagame ari gusura abibasiwe n’ibiza i Rubavu

Yanditswe: Friday 12, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame arasura abaturage baherutse kwibasirwa n’ibiza mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023.

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu ari gusura ibice bitandukanye byibasiriwe n’inkangu n’imyuzure muri Rubavu, aganire n’abimuriwe by’agateganyo mu kigo cy’Inyemeramihigo.

Muri iki kigo hamaze gutegurwa. Abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye, abashinzwe umutekano ndetse n’abanyamakuru b’ibinyamakuru bitandukanye bamaze kuhagera.

Ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu karere ka Rubavu, byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023, byica abantu 131 nk’uko byatangajwe na guverinoma.

Ku ikubitiro, Perezida Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ngo amukurikiranire uko ibikorwa by’ubutabazi biri kugenda, ariko na we asezeranya Abanyarwanda ko na we arakomeza kubikurikiranira hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa