skol
fortebet

Perezida Kagame ayoboye inama y’Abaminsitiri idasanzwe yiga ku biza biheruka

Yanditswe: Monday 08, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri aya masaha Perezida Kagame ayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe yiga ku ngamba zo guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza byabaye mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko Abanyarwanda bagera ku 131 bahitanywe n’ikiza cy’imvura yaguye mu buryo budasanzwe mu turere tugize intara y’Uburengerazuba, igateza umwuzure n’inkangu bigahitana ubuzima bw’abantu n’ibikorwa remezo bitari bike.

Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y’abantu bahitanywe n’ibiza by’imvura byibasiye tumwe mu turere two mu ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru ndetse n’uburengerazuba.

Ni amakuru y’incamugongo kuko imibare y’abantu babuze ubuzima yagiye imenyekana ihereye ku bantu 52 ariko uko amasaha yagiye azamuka kugeza ubu ikaba ibarirwa muri 131.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Habinshuti Philippe, kuri iki Cyumweru yavuze ko abakomeretse bakomeje gusezererwa mu bitaro.

Yakomeje ati "Mu bakomeretse, 87 bamaze gusezererwa kwa muganga, abandi 14 baracyariyo, tugira inzu zasenyutse zikibarurwa kubera ko n’ubu zimwe ziracyagwa kuko zari zanyuzemo amazi, inzu zigera ku 6392."

"Tugira imihanda minini 14 yangiritse, inganda z’amazi umunani n’inganda 12 z’amashanyarazi, kuri ibyo tukongeraho amashuri yanyuzwemo n’amazi mu byumba bisaga 50, birasenyuka hakaba n’andi anyura mu mashuri tugicungira hafi."

Uretse ibyo bikorwaremezo, hari amatungo yapfuye, imirima yangiritse n’ibyari bihinzeho byari hafi gusarurwa.

Aho abantu bahungiye bakomeje guhabwa ibikoresho nkenerwa by’ibanze kuri site 97 hirya no hino mu turere, bagahabwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi
Ku ikubitiro ubwo iryo sanganya ryabaga, Umukuru w’igihugu yihanganishije imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza ayizeza ubufasha n’imikoranire mu gukumira Ibiza, ubufasha bwahise butangira gutangwa bwiganjemo ibiribwa n’ibiryamirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa