Perezida Kagame mu bayobozi 100 bateje imbere ubuvuzi bwa kanseri
Yanditswe: Wednesday 24, Dec 2025
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashyizwe ku rutonde rw’umwaka wa 2025 rw’abayobozi 100 bagize uruhare rukomeye mu gukumira, kuvura no kurwanya kanseri binyuze mu gutanga ubumenyi bwabo, gukoresha ijwi n’ububasha bafite mu guhindura icyerekezo cy’urwego rw’ubuzima.
Perezida Kagame nk’ufite inshungano z’Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe gutera inkunga Inzego z’Ubuzima mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), avugwaho ko yagize uruhare rukomeye mu gukusanyuriza inkunga inzego z’ubuzima mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.
Mu nkunga zakisanyijwe mu bihe bitandukanye, harimo izafashije kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho mu gukumira no kuvura kanseri mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.
Kubera ubuyobozi bufite icyerekezo Perezida Kagame yimakaje, u Rwanda rwabonye intsinzi ikomeye mu gukingira kanseri y’inkondo y’umura, rurushaho kwagura gahunda y’ubuvuzi kuri bose ndetse na serivisi zo gusuzuma, kuvura no gukomeza kwita ku barwayi zongerwa mu mavuriro menshi yo mu Gihugu.
Kuri ubu u Rwanda rufite ibitaro byo ku rwego mpuzamahanga byihariye mu buvuzi bwa kanseri, ndetse guhera muri Nyakanga uyu mwaka, abarwayi ba kanseri batangiye guhererwa serivisi z’ubuvuzi ku bwisungane mu kwivuza (CBHI).
Uretse Ibitaro bya Butaro byihariye mu kuvura Kanseri zitandukanye, hari n’Ikigo IRCAD cyubatse icyicaro gikuru cya Afurika muri Rwanda guhera mu mwaka wa 2023, kuri ubu kikaba gitanga ubuvuzi bugezweho by’umwihariko ubujyanye no kubaga kanseri hifashishijwe ikoranabuhanga.
Igihe yari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) hagati ya 2018 na 2019, Perezida Kagame yongereye imbaraga ubukangurambaga bugamije kurwanya indwara zitandura zirimo na kanseri, ndetse bishyirwa muri gahunda zihutirwa z’iterambere mu igenamigambi ry’Umugabane wa Afurika.
Mu gihe kandi ari umwe mu bayoboye Komisiyo Mpuzamahanga yifashisha Umuyoboro Mugari (Broadband Commission) mu kwihutisha iterambere rirambye, Perezida Kagame yashyigikiye ikwirakwizwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi ni kubaka ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bihagije muri rwo rwego.
Muri ibyo bikorwa remezo harimo n’ibyifashishwa mu gukumira no kuvura kanseri zitandukanye
hagamijwe kwimakaza ubuzima buzira umuze muri rubanda.
Mu bandi bagaragara kuri urwo rutonde, harimo abandi bagaragaje impinduka mu buvuzi bwa kanseri ku Isi binyuze mu gufasha kubaka iterambere rigezweho uyu munsi kandi bakaba bakomeje kuza ku ruhembe rw’imbere no guhanga ibishya, kwimakaza ubufatanye, gukora ubuvugizi, ubuyobozi no gukwiza ubumenyi kuri kanseri.
Muri urwo rutonde rwatangajwe n’ikinyamakuru cy’ubuzima OncoDaily, harimo Dr. Steven A. Rosenburg ufatwa nk’umwe mu bavumbuye ubuvuzi bwa kanseri bugezweho bukorwa binyuze mu kongerera ubushobozi ubudahangarwa bw’umubiri bwo kuyirwanya (immunotherapy).
Haza kandi umuhaga mu bya siyansi witwa Dr. Hagop Kantarjian wahuguye abaganga ba kanseri batagira ingano akaba n’umuhanga mu kuvura kanseri y’amaraso (leukemia).
Hari kandi Julie Gralow, James P. Allison, Cary Adams, Zainab Shinkafi Bagudu, Clifford Hudis, Princess Dina Mired of Jordan, Eric Small, Lillian Siu, Larry Norton, Princess Ghida Talal of Jordan, Giuseppe Curigliano, Stella Kyriakides , Carlos Rodriguez-Galindo, Andre Ilbawi, Margaret Foti, Fabrice Andre, Ulrike Kagstrom, Guillermo Chantada, Alberto Costa n’abandi.
Abateguye uru rutonde rwatangajwe kuri OncoDaily bagize bati: “Ku bandi benshi batagaragajwe kandi babikwiye, tuzakomeza kubagarukaho, kubashimira no kuzamura amajwi yanyu mu makuru dutangaza buri munsi aturutse mu bice bitandukanye ku Isi.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *