skol
fortebet

Perezida Kagame na Blinken baganiriye ku mutekano wo ku mupaka’ w’u Rwanda na DRC

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken avuga ko yaganiriye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuburyo "ibintu byifashe nabi ku mupaka hagati y’u Rwanda na DR Congo".

Sponsored Ad

Nta makuru arambuye Amerika cyangwa u Rwanda byatangaje ku kiganiro cya Perezida Kagame na Blinken, cyabereye kuri telephone nk’uko umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bwa Amerika abivuga.

Mu itangazo, uyu muvugizi Matthew Miller, yavuze ko Blinken yahaye amakuru Kagame ku ruzinduko rw’umwungirije Victoria Nuland aherutsemo i Kinshasa agahura na Perezida Félix Tshisekedi.

Blinken yanditse kuri Twitter ko yabwiye Kagame ko yizeye “igisubizo cya dipolomasiya kuri uyu mwuka mubi n’uko buri ruhande rwafata ingamba zo koroshya uko ibintu bimeze.”

Mu kibazo cya DR Congo, leta ya Amerika ivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, mu Ukwakira (10) 2022 Washington yasabye igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kureka gufasha M23 mu mirwano yarwanaga n’ingabo za leta ya Congo (FARDC).

Ikiganiro cya Perezida Kagame na Antony Blinken gikurikiye raporo umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yahaye akanama gashinzwe umutekano ku isi muri ONU mu cyumweru gishize ivuga ko “ibintu byarushijeho kuzamba” mu burasirazuba bwa DR Congo.

Guterres yavuze ko imirwano yubuye hagati ya M23 na FARDC n’imitwe ifatanya nayo, ari yo itumye ibintu byongera kumera nabi.

Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23, mu gihe Kigali ishinja Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Raporo ya Guterres ivuga ko iyi mitwe yombi igifite ibikorwa mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Raporo iheruka y’inzobere za ONU kuri DR Congo, yavuze uburyo ingabo z’u Rwanda zafashije umutwe wa M23 urwanya leta ya DR Congo, n’uburyo ingabo za DR Congo zafatanyije n’inyeshyamba zirimo FDLR kurwana na M23.

Abategetsi b’u Rwanda bagiye basubiramo ko badakorana na M23, abo muri DR Congo nabo bavuze ko badakorana na FDLR cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Umutekano mucye uvuye ku bikorwa by’imitwe y’inyeshyamba muri Kivu ya Ruguru na Ituri umaze gutuma abasaga miliyoni enye bava mu byabo, nk’uko raporo Antonio Guterres yatangaje kuwa kane ushize ibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa