Perezida Kagame na Lourenço baganiriye ku bibazo bya RDC n’u Rwanda
Yanditswe: Friday 29, Nov 2024

Perezida João Lourenço wa Angola ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo yahamagaye kuri telefoni mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, baganira ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ndetse no ku bibazo icyo gihugu gifitanye n’u Rwanda.
Nta byinshi Angola yigeze itangaza ku byo Kagame na Lourenço baganiriyeho, gusa ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu byombi gikurikira icyo Perezida wa Angola yagiranye na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Congo, ku wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo.
Perezida João Lourenço yahawe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo bya Politiki bimaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC.
Umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka irenga ibiri warazambye kubera intambara Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirwanamo n’umutwe wa M23; Kinshasa ikavuga ko ushyigikiwe na Kigali.
Ni ibirego u Rwanda rwakunze guhakana ahubwo rugashinja Leta ya RDC gucudika n’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda na RDC bimaze igihe bihurira mu biganiro bya Luanda, ndetse ibiheruka guhuriza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi byemerejwemo inyandiko y’Ibikorwa bya gisirikare (Concept of Operations/ CONOPS) byo gusenya FDLR.
Iyo nyandiko igaragaza ko iriya gahunda igizwe n’ibyiciro bine by’ingenzi, aho icya mbere ari ugusesengura ingaruka za FDLR ku bihugu byombi ndetse no kumenya ibirindiro byazo n’aho uwo mutwe ukura ibikoresho n’ubufasha.
Icyiciro cya kabiri kizaba icyo guhashya burundu uwo mutwe wa FDLR n’abambari bawo bose, nubwo hari ibimenyetso byagiye bigaragara ko hari abagiye bivanga mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC).
Icyiciro cya gatatu kizaba icy’isuzuma rihuriweho n’u Rwanda RDC ndetse n’Angola ku ntambwe imaze guterwa mu guhashya uyu mutwe.
Icyiciro cya kane kizaba icyo kugarura ituze mu bice byari byarazahajwe na FDLR kizajyana no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi b’uwo mutwe, ari na ho hazakurikiraho kongera gusubukura umubano uzira amakemwa hagati y’u Rwanda na RDC.
Muri iki cyumweru kandi Perezida João Lourenço yari yakiriye n’intumwa yihariye ya Perezida Tshisekedi, Sumbu Sita Mambu, baganira ku rugendo rw’amasezerano ya Luanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *