skol
fortebet

Perezida Kagame na Madamu bari mu Bwongereza ahateganijwe umuhango wo kwimika umwami Charles III

Yanditswe: Friday 05, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bari i Londres mu Bwongereza aho bitabiriye umuhango wo kwimika umwami Charles III wa kiriya gihugu.

Sponsored Ad

Ni umuhango uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 06 Gicurasi 2023.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byatangaje ko Perezida Kagame nyuma yo kugera mu Bwongereza yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’Iki gihugu, Rish Sunak.

Muri ibi biganiro byabereye ahitwa 10 Downing Street, Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Sunak "baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo iy’abimukira ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ibikorwa byo hirya no hino ku Isi ndetse n’andi mahirwe."

Nk’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth muri iki gihe, Perezida Kagame azitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahuriye muri uyu muryango, izaba kuri uyu wa Gatanu. Umwami Charles III na we azitabira iyi nama.

Kuri uwo munsi kandi, Madamu Jeannette Kagame azitabira ikiganiro kivuga ku bufatanye mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura. Iyi ikaba ari gahunda y’abafasha b’abakuru b’ibihugu bahuriye muri Commonwealth.

Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame na Madamu Jeannettte Kagame bazifatanya n’abandi bayobozi mu muhango wo kwimika Umwami Charles, uzabera i Westminster Abbey i Londres.

Umwami Charles III azimikwa hamwe n’umwamikazi Consort Camilla.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa