skol
Kigali

Perezida Kagame nyuma yo kuva Jamaica yerekeje Barbados mu ruzinduko rwe rwa mbere [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 April 2022

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze muri Barbados mu ruzinduko rw’akazi, nyuma y’urw’iminsi itatu yari asoje muri Jamaica.


Umukuru w’Igihugu yageze muri Barbados ahagana saa saba z’ijoro ku isaha y’i Kigali, hari saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku isaha yaho.

Ubwo yageraga muri icyo gihugu, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Barbados unashinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, Jerome Xavier Walcott.

Mu bandi bamwakiriye harimo Minisitiri ushinzwe umurimo n’abageze mu zabukuru, Kirk Humphrey, hamwe n’Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Alies Jordan hamwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ay Sealy.

Urugendo rwe rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Byitezwe ko azagirana ibiganiro na Sandra Mason uyobora iki gihugu hamwe na Minisitiri w’Intebe, Mia Amor Mottley.

Azagirana kandi ikiganiro n’abanyamakuru, atere igiti mu busitani bw’igihugu anakurikirane umukino wa tennis ikinirwa mu muhanda mbere yo gusoza uruzinduko rwe.

Ni we Mukuru w’Igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba wa mbere ugiriye uruzinduko muri Barbados.

Barbados ni ikirwa kiri mu Burasirazuba Caraïbes ndetse giherutse kuba Repubulika yigenga cyiyomoye ku bwami bw’u Bwongereza. Cyo na Jamaica, ni ibihugu bibarizwa mu muryango wa Commonwealth bivuze ko ingendo za Perezida Kagame zifitanye isano rinini n’inama y’uyu muryango u Rwanda ruzakira mu mpeshyi.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

"Ndagira ngo mbabwire ko bazaza vuba"-Minisitiri w’Intebe avuga ku bimukira...

Minisitiri w’Intebe,Dr Ngirente Edouard yatangaje ko vuba ahaabimukira...
19 May 2022 0

Minisitiri w’intebe yavuze kuri Dosiye ya Bamporiki n’icyo Leta yiteguye...

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku buzima bw’igihugu, Minisitiri w’Intebe yavuze...
18 May 2022 0

"Uganda ntikiri indiri iboneye ku batoroka Leta y’u Rwanda": Mugabe...

Umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje gutera intambwe uzahuka umunsi ku wundi...
18 May 2022 0

Mgr Papias Musengamana yaramburiweho ibiganza mu umuhango wo kumuha...

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Gicumbi muri Diyosezi ya Byumba,...
14 May 2022 0

Perezida ndayishimiye yatangaje ikizatuma umubano w’Uburundi n’u Rwanda uba...

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Gitega na Kigali bari gukora uko bashoboye...
14 May 2022 1

Hasohotse andi makuru y’umusore wigeze kurega Bamporiki kumwambura

Hasohotse andi makuru kuri Bamporiki Edouard uherutse guhagarikwa ku...
10 May 2022 1