Perezida Kagame yabwiye ijambo rikomeye abamwifurije isabukuru nziza
Yanditswe: Wednesday 24, Oct 2018
Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umuyobozi w’ umuryango wa Afurika yunze ubumwe ejo tariki 23 Ukwakira yari umunsi ukomeye kuri we umunsi w’ amavuko.
Abantu batandukanye abakomeye n’ abaciritse, abanyapolitiki, abahanzi, abanyamakuru, n’ abapasiteri babinyujije ku rubuga rwa Twitter bifurije Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 61 isabukuru nziza y’ amavuko.
Mubifurije isabukuru nziza Perezida Kagame harimo n’ umukobwa we Ange Kagame wabishyizemo urwenya ati “Isabukuru nziza ku musaza wanjye. Ndagukunda data, ashyiraho utumenyetso tubiri tw’ umutima”
Perezida Kagame nyuma yo kunyuza amaso mu butumwa abantu bamwoherereje bamwifuriza isabukuru nziza agasangano abamwise intwari y’ u Rwanda, abamwise impano y’ Imana n’ abandi abavuze ko badashobora kubona amagambo bakoresha ngo bamwifurije isabukuru uko bikwiye, nawe yafashwe umwanya ashyimira abamwifurije isabukuru nziza.
Perezida Kagame yavuze ko abamwifurije isabukuru nziza bongereye agaciro ku buzima bwe.
Yagize ati “Ndashaka gushimira mwese mwanyifurije isabukuru nziza y’ amavuko. Mwongereye agaciro ku buzima bwanjye. Nanjye mbifurije ibyiza”
Paul Kagame, yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.
Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura. Ni Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda.
Ku wa 3-4 Kanama nibwo yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu n’amajwi 98,79 %, nyuma y’ubusabe bw’abanyarwanda basaga miliyoni enye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko ko Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo yemerewe kongera kwiyamamaza.
Bimwe mu bigwi bye birimo ko yarangaje imbere FPR ayobora urugamba rwo kubohora u Rwanda nyuma y’imyaka ine ararutsinda, anahagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Indorerwamo y’ibikorwa bye ireberwa ahanini muri gahunda nka “Gira Inka Munyarwanda”, “Mudasobwa imwe kuri buri mwana”, “Inkiko Gacaca” zatumye hihutishwa imanza za Jenoside, “Mituweli”, “Ikigega cy’Agaciro”, “Guca Nyakatsi”, “One Dollar Campain” mu kubakira abana batagira abo baba barokotse jenoside, “Mwarimu Sacco” mu gufasha abarimu kwiguriza no kwizigamira, “amatsinda n’amakoperative” n’ibindi byatumye u Rwanda rwihuta mu iterambere.
Abantu b’ingeri zitandukanye kuri uyu munsi bamwifurije isabukuru y’amavuko mu butumwa bugaragaza urukundo bamufitiye banyujije hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *