skol
fortebet

Perezida Kagame yaganiriye na Banki y’Isi ku bufatanye buriho n’ejo hazaza

Yanditswe: Tuesday 11, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 10 Werurwe, Perezida Paul Kagame, yakiriye Qimiao Fan, Uhagarariye Banki y’Isi mu gihugu mu Rwanda, Kenya, Somaliya, na Uganda.

Sponsored Ad

Baganiriye ku bufatanye buriho ndetse n’ejo hazaza nk’uko ibiro bya Perezida bibitangaza.

Iyi ibaye inshuro ya kabiri Qimiao asura u Rwanda nyuma yo kugera kuri uyu mwanya muri Nzeri 2024.

Mu Kwakira, yahuye na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente maze baganira ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda ndetse n’iby’ingenzi rushyize imbere ahazaza.

Muri iyo nama, Qimiao yagaragaje ko Banki y’Isi ihanze amaso gushyigikira ibikorwa by’iterambere by’u Rwanda, cyane cyane mu nzego z’ibanze nk’ibikorwa remezo birambye, uburezi, ubuvuzi, ndetse no kurengera imibereho.

Itsinda rya Banki y’Isi ryatangije gahunda y’imyaka itandatu y’imikoranire n’igihugu cy’u Rwanda mu 2020, yatangiye kuva 2021 izageza 2026.

Muri iyi gahunda, muri Nzeri 2024, Banki y’Isi yemeje miliyoni 200 z’amadorali yo gutera inkunga gahunda yo kuzamura ubumenyi no guha imbaraga urubyiruko, igamije guha urubyiruko rusaga 200.000 mu Rwanda ubumenyi bukenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa