skol
fortebet

Perezida Kagame yaganiriye na Ellen DeGeneres na Portia De Rossi bagiye kubaka ikigo kita ku ngangi

Yanditswe: Tuesday 29, May 2018

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda rurimo gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukeragendo Perezida Paul Kagame yahuye na Ellen DeGeneres na Portia De Rossi bari mu Rwanda mu biruhuko no kureba aho Ellen azubaka ikigo kihariye cyo kwita ku ngagi ku bufatanye na Dian Fossey Gorilla Fund.

Sponsored Ad

DeGeneres ku mpano y’umukunzi we de Rossi agiye kubaka ikigo gihoraho kita ku ngagi mu Rwanda nk’inkunga y’umuhate wa Dian Fossey Gorilla Fund mu kurengera izi nyamaswa.
Ubwo yamuhaga iyi mpano mu kwezi kwa kabiri de Rossi yabwiye DeGeneres ko abizi ko yifuza gukomeza ifumba ya Dian Fossey mu kubaka ikigo gihoraho cy’ingagi mu Rwanda.
U Rwanda rwagaragaje umuhate wihariye mu kurengera izi nyamaswa zo mu birunga bihuriweho n’u Rwanda, Congo na Uganda.

Uzakurikira uzwi cyane gusura izi ngagi ni THE ROCK uherutse gusohora filim ‘Rampage’ agaragazamo imbaraga z’ingagi, nawe bivugwa ko azaza muri uyu mwaka.

Muri iyi minsi u Rwanda rurimo gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, bigaragazwa na filimi mbarankuru iherutse gushyirwa ahagaragara Rwanda The Royal Tour igaragaza ahantu habereye ubukerarugendo mu Rwanda no kuba u Rwanda rwarasinyanye amasezerano n’ Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ngo ige yambara imyenda yanditseho ‘Sura u Rwanda’ Visit Rwanda.

U Rwanda rwihaye intego ko muri 2024 amafaranga ava mu bukerarugendo azikuba kabiri akaba kuri miliyoni 404 z’ amadorali akagera kuri miliyoni 800 z’ amadorali ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa