Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Ubufaransa wari uvuye i Kinshasa
Yanditswe: Friday 31, Jan 2025

Minisitiri Jean-Noël Barrot, yageze mu Rwanda ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, nyuma yo kuva i Kinshasa, aho yabonanye na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko ibiganiro bya Tshisekedi na Barrot byamaze isaha imwe, aho Tshisekedi “yamusobanuriye ibyo igihugu kirimo gucamo muri iki gihe”.
Minisitiri Barrot akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka.
Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot ruje rukurikira ibiganiro Perezida Emmanuel Macron aherutse kugirana na Perezida Paul Kagame kuri telefoni.
Muri ibyo biganiro Perezida Macron, yahamagariye u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kwihutira gukomeza ibiganiro mu rwego rwo kurangiza amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Emmanuel Macron kumvikana asaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa DR Congo no kureka gufasha M23.
U Rwanda rahakana gufasha umutwe wa M23, uyu mutwe na wo uvuga ko nta bufasha uhabwa na Kigali. Rushinja Kinshasa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane i Goma, Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo ifite umutwe wa M23 yatangaje ko badateze gusubira inyuma.
Yagize ati: “Dusubira inyuma ngo tujye he? Hano turi ni iwacu…Urugamba rwacu rwo kubohora igihugu ruzakomeza kugeza i Kinshasa.”
Nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma, ubu abarwanyi bawo bakomeje inzira berekeza i Bukavu mu Murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.ethodist International.
RGB yagize iti "Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ruramenyesha abaturarwanda bose ko rwambuye ubuzima gatozi imiryango ishingiye ku myemerere imwe n’imwe yasanzwe idakurikiza ibisabwa n’amategeko."
Urwego rw’Imiyoborere rwatangaje ko uwo mwanzuro ufashwe nyuma y’amagenzura menshi rwakoze ku mikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda, aho hagaragaye ibibazo birimo kutubahiriza amategeko, imiyoborere mibi ndetse n’amakimbirane adashira.
Mu mwaka ushize RGB yakoze igenzura mu nsengero hirya no hino mu gihugu, nyuma izirenga 5600 zarafunzwe ku bwo kutuzuza ibisabwa, gusa hari n’izindi zahagaritswe burundu, aho kugeza mu Ugushyingo 2024, amatorero agera kuri 43 ari yo yari amaze kwamburwa ubuzima gatozi.
Mbere y’uko igenzura ritangira amadini n’amatorero mu Rwanda yari amaze kugera kuri 345, habarirwamo n’imiryango iyashamikiyeho bikagera kuri 563.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *