Perezida Kagame yaganiriye na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ku biri kubera muri RDC
Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2025

Perezida Paul Kagame yaganiriye na mugenzi we uyobora Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byasobanuye ko abakuru b’ibihugu byombi banaganiriye ku mirwano yateje impfu z’abasirikare b’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC).
Biti “Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko imirwano ikwiye guhagarikwa bwangu kandi ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zirebwa n’aya makimbirane bigasubukurwa.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa 28 Mutarama 2025 yatangaje ko ikiganiro cya Perezida Kagame na Ramaphosa cyarimo ubwumvikane kandi ko cyatanze umusaruro.
Ubwo Perezida Ramaphosa yari mu Rwanda muri Mata 2024, we na Perezida Kagame bemeranyije ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ikwiye guhagarikwa binyuze mu biganiro by’amahoro.
Icyo gihe ingabo za Afurika y’Epfo, ziri mu butumwa bw’Umuryango SADC, zari zimaze amezi hafi atanu zifatanya n’iza RDC n’imitwe irimo FDLR, ihuriro Wazalendo n’abacancuro b’Abanyaburayi mu kurwanya umutwe wa M23.
Ubwo yasubiraga muri Afurika y’Epfo, yagize ati “Ibikorwa biri kuba bishobora guhungabanya u Rwanda, bikozwe n’umutwe wa FDLR. Hari imitwe myinshi ikorera muri iki gice. Twemeranyije ko igisubizo cy’amahoro cya politiki ari bwo buryo bwiza ku bikorwa bya gisirikare ibyo ari byo byose. Mvuye mu Rwanda mfite imyumvire ivuguruye na gahunda y’uko tugomba gushaka igisubizo cya politiki.”
Nubwo Perezida Ramaphosa yatangaje ko yahinduye imyumvire, ingabo za Afurika y’Epfo ziyoboye ubutumwa bwa SADC zakomeje gufatanya n’iza RDC mu kurwanya M23, kugeza tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo uyu mutwe wafataga umujyi wa Goma.
Afurika y’Epfo yemeje ko kuva tariki ya 23 Mutarama kugeza ku wa 24 Mutarama 2025, abasirikare bayo icyenda bapfiriye muri iyi mirwano. Barimo barindwi bari mu butumwa bwa SADC na babiri bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Leta ya Malawi na yo ifite abasirikare mu butumwa bwa SADC yemeje ko mu minsi ibiri, abasirikare bayo batatu bapfiriye mu mirwano bahanganyemo n’abarwanyi ba M23 mu mujyi wa Sake no mu nkengero.
Bivugwa ko mbere y’aho M23 ifata umujyi wa Goma, abasirikare bari mu butumwa bwa SADC bamanitse amaboko, kimwe n’abari mu butumwa bwa Loni, aho bategereje gucyurwa mu bihugu byabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *