skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ikwiye umwanya muri G20

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Sponsored Ad

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’ ibihugu 20 bya mbere bikize ku Isi, Perezida w’ u Rwanda akaba n’ Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe Paul Kagame yeretse ibi bihugu ko bikwiye guha umwanya Afurika yunze ubumwe mu bikorwa byabo kandi ko impande zombi zabyungukiramo.

Sponsored Ad

Iyi nama ya G20 iri kubera mu murwa mukuru wa Argentine Buenos Aires kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018.

Ati “Kugira ngo birusheho kubyara inyungu, Afurika ikeneye kongera uruhare rwayo mu bikorwa bireba Isi, kugira ngo abaturage bacu barusheho kubyungukiramo. Afurika ikeneye kurushaho gukorana n’abafatanyabikorwa ba G20 mu kongerera imbaraga intego z’icyerekezo 2063 cy’umuryango n’Intego zigamije Iterambere Rirambye.”

Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego, nazamura igitekerezo cy’uko kugira uruhare ruhoraho rwa Komisiyo ya AU mu bikorwa bya G20 byakoroshya guhuza ibikorwa mu buryo bukomeye, harimo nk’ibijyanye n’imari ku rwego mpuzamahanga.”

muryango G20 washinzwe mu 1999, ugizwe n’ibihugu 19 wongeyeho umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibihugu birimo Argentine, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabie Saudite, Afurika y’Epfo, Korea y’Epfo , Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ibihugu bitari umunyamuryango byitabiriye iyi nama birimo u Rwanda ruyoboye AU, Singapore iyoboye Umuryango w’ibihugu biri mu majyepfo ya Aziya, Senegal iyoboye Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere na Jamaica iyoboye Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Caraïbes.

Perezida Kagame yashimangiye ko uyu mugabane wagaragaje ko ubufatanye bushoboka, ashingiye ku masezerano yashyizweho umukono muri uyu mwaka arimo ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), Urujya n’uruza rw’Abantu n’Isoko rihuriweho mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa