skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragaje uko igihugu gisoje 2021 gihagaze

Yanditswe: Monday 27, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagane yavuze ko igihugu gihagaze neza mu ngeri zitandukanye bitewe n’ubufatanye bw’abanyarwanda ndetse n’abaterankunga banyuranye.
Ubusanzwe iri jambo ritangazwa mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ariko kuko uyu mwaka itabaye, ryatambukijwe kuri Televiziyo y’Igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko mu 2021, u Rwanda rwahanganye n’ibibazo byinshi birimo iby’ubuzima, umutekano n’ubukungu.
Mu buryo bwifashishijwe mu kurinda Abanyarwanda icyorezo, (...)

Sponsored Ad

Mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagane yavuze ko igihugu gihagaze neza mu ngeri zitandukanye bitewe n’ubufatanye bw’abanyarwanda ndetse n’abaterankunga banyuranye.

Ubusanzwe iri jambo ritangazwa mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ariko kuko uyu mwaka itabaye, ryatambukijwe kuri Televiziyo y’Igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko mu 2021, u Rwanda rwahanganye n’ibibazo byinshi birimo iby’ubuzima, umutekano n’ubukungu.

Mu buryo bwifashishijwe mu kurinda Abanyarwanda icyorezo, Perezida Kagame yavuze ko gukingira Covid-19 byakozwe ku kigero cyo hejuru ku buryo 80% by’Abaturarwanda bahawe nibura urukingo rumwe.

Ati “Kugeza ubu 80% by’abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura, bahawe nibura urukingo rumwe. Turashimira ababigizemo uruhare bose harimo n’abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n’izindi nkunga.”

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye mu kwigira no kwitegura guhangana n’icyaruhungabanya ari na yo mpamvu rwatangije ubufatanye bwo kuzatangira gukorera inkingo mu gihugu guhera mu mwaka utaha.

Ubwo bufatanye bushingiye ku masezerano rwagiranye na BioNTech aho mu mwaka utaha i Masoro mu Mujyi wa Kigali hazatangira uruganda rukora inkingo zirimo urwa Covid-19 na Malaria.

Perezida Kagame yavuze ko ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka byatumye ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera ku kigero gishimishije.

Yavuze ko ikigega cyo kuzahura ubukungu cyashyizwemo miliyari 100 Frw avuga ko cyafashije ubucuruzi bwahungabanye cyane urwego rw’ubukerarugendo.

Yongeyeho ko hakusanyijwe n’andi mafaranga azafasha mu kunganira ishoramari risanzwe mu gihugu n’irishya.

Yakomeje ati “Ndagira ngo nshimire abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”

Kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko byatumye igihugu kitabohwa n’iki cyorezo n’ibindi bizaza.

Muri uyu mwaka, ubuhinzi bwatanze umusanzu wa 25% ku bukungu bw’igihugu ku buryo uyu mwaka u Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa.

Ati “U Rwanda rufite ibigega bihagije. Ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe.”

Kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko byatumye igihugu kitabohwa n’iki cyorezo n’ibindi bizaza.

Perezida Kagame yavuze kandi ko uyu mwaka, abanyeshuri bashoboye gukora ibizamini bya leta mu gihe ibintu byose byari bifunze kandi bakabasha kwimukira mu cyiciro gikurikiraho. Yavuze ko iyi ntambwe yatewe nyuma yo gufunga kenshi amasomo.

Abayobozi bashya baherutse gutorwa mu nzego z’ibanze, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bategerejweho “kunoza imitangire ya serivisi ku baturage”.

Yashishikarije Abanyarwanda cyane urubyiruko gukomeza guhanga udushya no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije igihugu.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibihe bya Covid-19 bitabujije igihugu kwakira ibirori by’ingenzi harimo n’Irushanwa Nyafurika rya Basketball, BAL ndetse n’izindi nama zikomeye.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushimangira umubano w’igihugu n’ibindi byo mu karere no hanze, runashakisha ibindi bishya byarubyarira inyungu.

Ati “Ibi birimo ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. U Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n’ibindi bihugu kuko umutekano n’umutuzo by’igihugu cyacu birinzwe kandi bikomeje gushyira imbere.”

“Tugakomeza kandi kureba ko umuntu wese wahungabanya umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda yashyikirizwa ubutabera kugira ngo abibaze.”

Perezida Kagame yasoje ijambo rye yifuriza Abanyarwanda gusoza umwaka mu mahoro n’ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa