skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwashoboraga kuba nka RDC

Yanditswe: Thursday 04, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko iyo urugamba rwo kubohora u Rwanda rurangira ntibahindure imyumvire n’imiyoborere u Rwanda ruba rukiri mu bukene,ingabo za Loni zikirurimo.

Sponsored Ad

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukura ya 30 yo kwibohora mu birori byabereye i Kigali kuri Stade Amahoro, bikabimburirwa n’akarasisi ka gisirikare kanogeye ijisho.

Nubwo atigeze avuga izina Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,ibyo yagragaje birasa neza nuko byegendekeye iki gihugu kikiri mu ntambara kugeza ubu.

Ati: "Ibikorwa by’ubutabazi ntibishobora na gato gusimbura ibisubizo bya politiki. Hano mu Rwanda iyo tudahindura ’formule’ byanze bikunze ingabo za Loni zibungabunga amahoro ziba zikiri hano, igihugu kigicitsemo ibice, kandi kigitindahaye.

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda ubu bameze kurusha ikindi gihe cyose ndetse ko igihugu kizahorana amahoro.

Ati: "Abanyarwanda uyu munsi bameze neza kandi barakomeye kurusha uko byari bimeze mbere, turakomeza kujya imbere nk’abagabo n’abagore bo mu nzego zishinzwe umutekano bamaze kudukorera akarasisi.”

Yakomoje ku mahoro avuga ko ari “amahitamo Abanyarwanda bakoze”, no “kubana amahoro n’ubishaka”.

Yasabye urubyiruko “kuvuga”, “kwitabira” no “gushima” nk’ibintu by’ingenzi yavuze ko bifuza "ko bigomba kuranga ibiragano bizaza by’Abanyarwanda".

Asoza, ati: "…kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa