Perezida Kagame yagaragarije Abanyarwanda icyo bakwiriye gukora muri 2023
Yanditswe: Saturday 31, Dec 2022

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu,tariki 30 Ukuboza 2022, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abantu barenga 3000 baturutse hirya no hino mu Gihugu mu birori ngarukamwaka by’umwaka mushya.
Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2022, wabaye mwiza kuko wabayemo ibikorwa byiza kurusha imyaka ibiri yari yabanje yashegeshwe n’ibihe bya Covid-19.
Yavuze ko uyu mwaka wa 2022,igihugu cyongeye gutera imbere mu bukungu, ubuzima bw’abaturage burongera buba bwiza kurushaho.
Ati " Ndibwira ko (...)

Ati " Ndibwira ko uwo tugiye kujyamo wa 2023, ugiye kuba mwiza kurusha ndetse 2022."
Yasabye abaturage ko muri 2023 bakomeza gukora bashishikaye, bakifashisha uburyo bwose bafite, n’ubwo badafite bakabushakisha kugira ngo igihugu gikomeze kugera ku byifuzwa mu gihe cya vuba na bwangu.
Umukuru w’Igihugu yongeye kwibutsa abaturage ko muri ibi bihe by’impera z’umwaka, bakwidagadura ariko bibuka ko nyuma yabyo hari akazi kabategereje ko kubaka igihugu.
Ati “Akazi kose ugiye gukora ujye ugashyiraho umutima [...] nimujya kwishima, nimujya kubyina, mubikore mubinoze hanyuma ibindi bikurikire nyuma.”
IVOMO:IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *