skol
fortebet

Perezida Kagame yageze I Goma yerekwa ibyangijwe n’iruka rya Nyiragongo [Amafoto]

Yanditswe: Saturday 26, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 26 Kamena 2021,Perezida Paul Kagame yageze i Goma muri RDC aho yakiriwe na mugenzi we, Félix Tshisekedi mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri iki gihugu.
Abakuru b’ibihugu byombi bakimara gusuhuzanya,bahise bajya kuzenguruka Umujyi wa Goma bareba bimwe mu bice byangijwe n’Ikirunga cya Nyiragongo.
Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryangije imihanda ireshya na Kilometero 18, inzu 1000 zirasenyuka, imiyoboro y’amazi iracika ku buryo hari baturage bari ahantu byabasaga gukora (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 26 Kamena 2021,Perezida Paul Kagame yageze i Goma muri RDC aho yakiriwe na mugenzi we, Félix Tshisekedi mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri iki gihugu.

Abakuru b’ibihugu byombi bakimara gusuhuzanya,bahise bajya kuzenguruka Umujyi wa Goma bareba bimwe mu bice byangijwe n’Ikirunga cya Nyiragongo.

Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryangije imihanda ireshya na Kilometero 18, inzu 1000 zirasenyuka, imiyoboro y’amazi iracika ku buryo hari baturage bari ahantu byabasaga gukora urugendo rw’ibilometero 20 kugira ngo bagere ku mazi meza.

Ikindi kandi imiyoboro y’amashanyarazi nayo yarangiritse ku buryo ibice bimwe na bimwe bya Goma bicanirwa n’u Rwanda. Mu Mujyi wa Goma, yaba ibitaro, iminara y’itumanaho, hoteli n’ibindi bikoresha umuriro uturuka ku miyoboro yo mu Rwanda muri iki gihe.

Nyuma yo kureba ibyangijwe n’ikirunga mu Mujyi wa Goma, abakuru b’ibihugu bagarutse kuri Serena Hotel i Gomabagirana ibiganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi ngushakira hamwe umuti ibibazo byatejwe n’iruka ry’iki kirunga mu bihugu byombi.

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zinyuranye hagati y’ibihugu byombi.

Amasezerano yasinywe arimo ayashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ajyanye no guteza imbere no kurinda ishoramari hagati y’u Rwanda na RDC.

Andi masezerano yasinywe na ba Minisitiri b’Imari hagati y’ibihugu byombi agena amahame yo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa byo mu bihugu byombi.

Amasezerano ya gatatu yasinywe ajyanye n’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi, ku ruhande rwa RDC, Sosiyete yasinye amasezano ni Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.AA).

Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru mu mujyi wa Goma aho yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, yatangaje ko yihanganishije abaturage bagizweho n’ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuko hari ababuze ababo ndetse abandi bakabura ibyabo.

U Rwanda rwakiriye ibihumbi bibarirwa muri 14 by’abaturage ba Congo baruhungiyemo kandi bahabwa ubufasha bw’ibanze bashobora kubaho, harimo aho kuruhukira, ibiribwa, ibyo kuryamira, ubuvuzi ku bari babukeneye n’ibindi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa