skol
fortebet

Perezida Kagame yageze i Riga muri Latvia, mu ruzinduko rw’iminsi 3

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Riga muri Latvia, mu ruzinduko rw’akazi rwa mbere agiriye muri icyo gihugu, ndetse akaba na Perezida wa mbere w’Afurika ugisuye.

Sponsored Ad

Biteganyijwe ko Perezida Kagame agirana ibiganiro mu muhezo na Perezida wa Latvia Edgars Rinkēvičs, biza gukurikirwa n’ibiganiro nyunguranabitekerezo bihuza amatsinda ahagarariye ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame na mugenzi we wa Latvia banagirana ikiganiro n’abanyamakuru, cyibanda ku kurushaho kunoza ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Biteganyijwe kandi ko nyuma y’ibyo bikorwa Perezida Kagame aza gusura Ingoro Ndangamurage Latvia (Occupation of Latvia), Ikibumbano cy’Ubwigenge ndetse akaba anitabira ifungurwa ry’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ari bunavugire ijambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa