skol
Kigali
Fortebet

Perezida Kagame Yageze Muri Angola kuganira na Tshisekedi

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 6 July 2022

Perezida Kagame Yageze Muri Angola nyuma ya mugenziwe Tshisekedi, Mu Nama Iri Bumuhuze Na João Lourenço.


Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bumaze iminsi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu ntambara urwana n’ingabo za kiriya gihugu.

U Rwanda rwo ruvuga ko ibibazo bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari yo bireba, ko itagombye kugira undi ibyegekaho kuko abo barwanyi ba M 23 ari abaturage ba DRC.

Mu gucoca ibyo bibazo, Umukuru w’u Rwanda yageze i Luanda muri Angola mu nama iri bumuhuze na mugenzi we wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi. Ni inama igamije ubuhuza buri bukorwe na Perezida wa Angola João Lourenço.

Hari itsinda ry’abasirikare byemejwe ko rizoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuhagarura amahoro ariko ngo iryo tsinda nta basirikare b’u Rwanda bazaba baririmo.

Ibyo ariko ngo nta kibazo u Rwanda rubifiteho kuko n’ubundi ngo byarusaba ikiguzi cyo kwita kuri izo ngabo.

Kagame avuga ko ntacyo byaba bitwaye u Rwanda igihe cyose byaba bisubiza ibibazo bimaze igihe muri kiriya gihugu kandi bigatuma nta sasu rizongera kuva muri kiriya gihugu rikagwa mu Rwanda.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri Biruta yahishuye ibyo Perezida Kagame yaganiriye na...

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa...
11 August 2022 0

"Nta mpungenge …’-Perezida Kagame avuga ku gitutu cya US kuri...

Perezida Kagame yavuze ko nta mpungenge u Rwanda rutewe n’igitutu Amerika...
11 August 2022 0

Umunyamabanga wa leta y’Amerika yageze I Kigali kuganira n’abayobozi b’u...

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yageze i Kigali mu...
11 August 2022 0

Rubavu: Ba Gitifu 2 barimo uwarangaye akarere kagahagararirwa n’Umutetsi mu...

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ibiri barimo uwa Rugerero aho...
10 August 2022 0

Perezida Museveni yakuye urujijo ku bivugwa ko ari gutegurira umuhungu we...

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yamaganye amakuru avuga ko...
10 August 2022 0

Umujyi wa Kigali ugiye gutangira gushyira muri VUP abazunguzayi

Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo gufasha abazunguzayi kugira...
6 August 2022 1